Dore uburyo wamenya ko hari ibyo umukunzi wawe aguhisha.

Birashoboka ko umukunzi wawe hari ibyo agukinga. Hari abantu badakunda kubwiza ukuri abakunzi babo kubyerekeye aho batuye, icyo bakora, umushahara bahembwa cyangwa se icyo binjiza mu gihe runaka. Kuburyo hari n’umuntu ushobora kukubeshya ko ari umusore cyangwa umukobwa kandi yubatse, afite urugo n’abana. Wamenya ute ko umukunzi wawe hari icyo aguhisha?

Burya ntawe uyoberwa umwibye ahubwo ayoberwa aho amukinze. Umuntu ukubeshya iyo umwitegereje cyane ukamureba mu maso urabibona ko hari icyo aguhishe n’ubwo utapfa kumenya icyaricyo. Kugira ngo umenye ko umukunzi wawe hari ibyo agukinga uzakunde kumuba hafi cyane ntihagire igihe kinini gishira mutabonanye, kandi igihe muri kumwe ujye umwitaho cyane nturangare urebe buri ntambwe ye kandi nugira icyo ukeka uzakigenzure ntuzirare na rimwe.

Ugomba gutega amatwi ibyo avuga byose kandi ukabifata mu mutwe ukajya ugerageza no kubisanisha ukiyumvisha ukuri kwabyo. Hari igihe umuntu akubesya ibintu byinshi wabisanisha ukumva ntibihura, nyamara iyo utabyitayeho ukabimira uko biri ntiwavumbura ibitameze neza. Iyo umuntu abeshya ntabura na bimwe yinyuramo akabivanga, kandi nanone iyo akubeshye uyu munsi ashobora kubyibagirwa ko yakubeshye ejo wakwijijisha ukongera kubimubaza akakubwia ibitandukanye. urugero umukunzi wawe ushobora kumubaza aho yize akakubwira ko yize ku kigo Kicukiro umwaka 2000. Hashira iminsi ukamubaza uti ariko hariya wigaga ku kigo Nyarugenge mwambaraga gute? Iyo yakubeshye ashobora kwikiriza cyangwa se akakubwira ko atize Nyarugenge ahubwo yize Gasabo bitandukanye nibyo akubwiye mbere. Iyo ubisanishije rero ugasanga ntibihura ntugahite ufata umwanzuro ngo arakubeshye kuko nawe ashobora kwibeshya. Ahubwo jya ushaka ibindi bimenyetso mu bindi avuga bidahura cyangwa se uzongere umubaze indi nshuro.

Kugenda umbaza kimwe no gushyiramo amacenga mubyo umubaza hamwe no gutega amatwi ibyo avuga ukagenda ubisanisha niyo bizakwereka ko hari ibyo aguhisha kurenza uko wakumva amabwire cyangwa se ukamushyiraho ingenza. Kumushyiraho ingenza cyangwa se kumukoraho iperereza ryimbitse ni bumwe mu buryo bwagufasha ariko ni bibi cyane kuko aramutse abimenye bimwereka ko utamwizera ikindi kandi nawe ubwawe ubikoze ugasanga nta kibi kimurangwaho wakumva wicuza icyatumye utamwizera bigeze aho.

Niba wifuza kumenya inkuru zishyushye, udushya, n’ibindi bintu byagufasha mu buzima buzanzwe, Kanda hano ugere kuri Page yacu ya Facebook ujye ubigezwaho buri munsi. Uzajya unahasoma inkuru ndende z’urukundo, ijambo ry’Imana, n’ibindi byinshi… Ntucikwe, KANDA HANO!!!

Ushobora no kudukurikira kuri Instagram ukajya ubona amafoto n’amavidewo bisekeje utasanga ahandi, KANDA HANO ugere kuri paji yacu ya Instagram, ukande Follow ubundi twiryohereze.


Chief Editor
Writer and Editor at IwacuMag.
Yisangize abandi:

Ibitekerezo byatanzwe:

Chief Editor

Chief Editor

Writer and Editor at IwacuMag.

You May Also Like