Dore uburyo wamenya ko umukunzi wawe atakikwitayeho

Bijya bibaho kenshi ko abakundana,umwe muri bo yuimva atagishaka gukomezanya n’undi bitewe n’impamvu zitandukanye ariko ntabibwire uwo bakundanaga,ahubwo akagenda amwikuraho buhoro buhoro.

Ubu ni bumwe mu buryo abakundanaga bajya bakoresha ngo babashe gutandukana ntawe uvuze.

1.Kukwima umwanya we ni cyo kintu abanza kugukorera akakwereka ko nta mwanya akibona wo kuba mwaganira ndetse wanamuhamagara akakubwira ko ataboneka. Ibi abigukorera kenshi gashoboka kugeza ubwo wowe uzivumbura cyangwa ukarambirwa ntiwongere kumukenera.

2.Iyo muri kumwe ubona atakuvugisha nk’uko bisanzwe,uakbona atishimye cyangwa adashaka kuvuga,yanakuvuga akavuga make kandi asa nuvugana agahinda cyangwa nk’umuntu ibibazo byarenze kandi bitari bisanzwe.

3.Umukunzi wawe nubona atakikugira nyambere muri byose nk’uko abakundana babigenza,uzamenye ko uruikundo rwatangiye gukonja kuko iyo mukundana by’ukuri gahunda ze zose uba uzizi ntacyo muhishanya,kandi ugasanga ibye ni byo byawe.

4.Usanga yicuza impamvu hari abantu bazi ko mukundana kandi ntiyo ngere kugira uwo yereka ko mugikundana,ntimwongere kugira aho mujyana,akiyibagiza ko unabaho, ukabona adashaka ko hari n’umuntui wo mu muryango we ukumenya.

5.Ntushobora kumva yivugisha ejo hazaza muri kumwe kuko aba azi neza ko mufitanye igihe gito.

6.Atangira kujya akunda kukubwira amakuru y’uwo bahoze bakundana kugira ngo akumvishe ko atigeze amwibagirwa kandi ko bakigirana imishyikirano.

Gusa n’ubwo bishoboka ko abakundanye bashobora gutandukana bitewe n’ibintu byinshi ariko si byiza ko usezera ku mukunzi wawe mu rujijo ahubnwo wakagombye kumubwiza ukuri mugatandukana neza.

Niba wifuza kumenya inkuru zishyushye, udushya, n’ibindi bintu byagufasha mu buzima buzanzwe, Kanda hano ugere kuri Page yacu ya Facebook ujye ubigezwaho buri munsi. Uzajya unahasoma inkuru ndende z’urukundo, ijambo ry’Imana, n’ibindi byinshi… Ntucikwe, KANDA HANO!!!

Ushobora no kudukurikira kuri Instagram ukajya ubona amafoto n’amavidewo bisekeje utasanga ahandi, KANDA HANO ugere kuri paji yacu ya Instagram, ukande Follow ubundi twiryohereze.


Chief Editor
Writer and Editor at IwacuMag.
Yisangize abandi:

Ibitekerezo byatanzwe:

Chief Editor

Chief Editor

Writer and Editor at IwacuMag.

You May Also Like