Amafunguro ya saa sita ufata ukaba ushyize ubuzima bwawe mu kaga

Ifunguro rya saa sita ni ingenzi ku buzima bw’umuntu by’umwihariko iyo wiriwe ukora ntufate ifunguro rya saa sita uba ushira ubuzima bwawe bwa buri munsi mu kaga gakomeye.Alexander Becky  na Michele Smith ni abanditsi ,abashakashatsi bo mu bwongereza hari inama bagira abantu ku bijyanye no gufata ifunguro rya saa sita.

Abenshi muri twe dukunda kurya ubwoko bumwe bwibiribwa kuri buri funguro rya saa sita.Nyamara  nkuko ubushakashatsi buheruka gushyirwa ahagaragara bwagaragaje ko kurya ibiribwa bidahinduka ari bibi ku buzima bwa muntu.

Dukurikije ibyo abanditsi babiri banditse mu gitabo cyabo bise” how to make the perfect packed lunch “ bishatse kuvuga  ni gute twategura neza ifunguro rya saa sita;Alexander Becky  na Michele Smith bavuga ko kurya buri gihe amafunguro agenda agaruka buri saa sita bigira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu. Aya ni amwe mu mafunguro ugomba kwirinda gufata ku bya saa sita.

1.Ugomba kwirinda  kurya ibinyamavuta ,umunyu mwinshi ndetse n’isukari.

Si byiza kurya ibiryo birimo amavuta menshi ku ifunguro ryawe rya saa sita kuko bituma unanirwa cyane ndetse waramuka ugiye nko munama ukaba wasinzira ,byangiza ubuzima bwawe Si byiza kandi kunwa ibinyobwa bikungahaye ku masukari. menshi nk’imitobe , nibindi binyobwa byose biryohera  Byaba byiza uramutse urangije kurya ibya saa sita ugategereza byibura nyuma y’iminota 15 maze ukanwa amazi .

2. Si byiza kandi kurya ibiribwa byongera ibinure mu mubiri

Niba ushaka kurya ibiribwa birimo salade ku manwa banza ubitekerezeho .Gusa ongera utekereze niba ufata amafunguro arimo amavuta menshi  cyangwa se niba urya  ibiryo byongera ibinure,gerageza ubigabanye kuko si byiza habe na gato.






3. Irinde kurya ibiribwa byinshi bikungahaye kuri PROTEIN.

Si byiza na none gufata  mafunguro ariho inyama ku mafunguro ya saa sita kuko byagira ingaruka zitari nziza ku

 buzima bwawe.Si inyama gusa kuko n’ibindi biribwa bikungahaye kuri protein bigira ingaruka zitari nziza ku buzima.


4. Irinde kurya imboga rwatsi nyinshi ku ifunguro ryawe rya saa sita

Abantu benshi burya bibwira ko kurya ibiribwa birimo intungamubiri ku bwinshi ari byo byabafasha, nyamara ibi bitandukanye n’ukuri kuko iyo urya ibiryo birimo intungamubiri   zirenze izikenerwa mu mubiri burya izo zirenzeho ziba ari imfabutsa .Aha uragirwa inama yo kurya byibura yo kurya amoko aririndwi y’imbuto nimboga.gusa byibura bibiribya gatatu byibyo urya ku manwa bakabaye bigizwe n’imbuto kuko ari ifunguro ritagira icyo rigutwara urifashe ku manwa .

5. Irinde   amafunguro agutera kugubwa nabi

Mu gusoza ubu bushakashatsi bwabo  Becky Alexander na Michelle  baributsa ko kurya mu rugero ari byo bifasha igifu gukora neza ,si byiza gufata amafunguro menshi mbese ngo bigerea aho nawe wumva ubangamiwe.Kurya mu rugero byorohereza urwungano ngogozi gukora akazikarwo neza ,bigatuma nibindi bice by’umubiri bikora neza .





Chief Editor
Writer and Editor at IwacuMag.
Yisangize abandi:

Ibitekerezo byatanzwe:

Chief Editor

Chief Editor

Writer and Editor at IwacuMag.

You May Also Like