Amateka y’umuhanzi Ne-Yo wujuje imyaka 38 uyu munsi

Shaffer Chimere Smith uzwi nka Ne-Yo ni umuririmbyi, umubyinnyi, umwanditsi, umu producer n’umukinnyi wa filime w’umunyamerika.

Ne-Yo yavutse kuya 18 Ukwakira 1979, ubu akaba yujuje imyaka 38. Yavukiye mu mujyi wa Camden muri leta ya Arkansas muri Amerika. Se ni umwirabura ukomoka ku munyafurika n’umushinwa naho nyine akaba umwirabura utavangiye.
Ababyeyi be bari abanyamuziki, kuva mu bwana bwe yarezwe na nyina nyuma yo gutandukana na Se, bituma bimukira i Las Vegas muri Nevada.

Ubwo yigaga mw’ishuri rya Las Vegas Academy, Shaffer yahawe ahabyiniriro ka “GoGo” ubwo yinjiraga mw’itsinda ry’abaririmbyi ryitwa Envy ryaje gusenyuka muw’i 2000 ariko akomeza kwandika indirimbo yandikira abandi bahanzi mbere y’uko atangira kuririmba.

Izina “Ne-Yo” yarihawe n’umu producer witwa Big D Evans, wavugaga ko uyu musore umuziki umuba mu maraso nkuko Neo(Thomas A. Anderson uzwi nka Matrix kubera iyo filime yakinnye) nawe iyo filime imuba mu maraso.

Yamenyekanye cyane binyuze ku buhanga bwe mu myandikire y’indirimbo, by’umwihariko indirimbo yitwa “Let me Love you” yandikiye umuhanzi Mario muw’i 2004 niyo yamugize ikirangirire ahita agira n’amahirwe yo gusinyira stidiyo ya Def Jam Recordings.


Indirimbo ye ya mbere yayise “stay”,ntabwo yamenyekanye cyane gusa izo yakoze nyuma yaho zamugize ikirangirire ku buryo Album ye ya mbere yagiye ahagaragara mu mwaka wakurikiyeho w’i 2006 yise “In my own words” yakunzwe na benshi ndetse ikanafata umwanya wa mbere kuri Billboard 200.

Muri mata 2007, Ne-Yo yashyize hanze album ye ya kabiri yise “Because of you”, iyi yaje kuba album ya kabiri yacurujwe cyane muri amerika ndetse itwara igihembo cya Grammy Award for Best Contemporary R&B Album.

Album ye ya gatatu yasohotseho indirimbo zakunzwe cyane zirimo Miss independent yatwaye ibihembo bya Best Male R&B Vocal performance na Best R&B Song muri Grammy awards muw’i 2009, ndetse na Closer yatwaye igihembo cya Best Male Pop Vocal Performance.

Album ye ya kane yayise “Libra scale”, yasohotse muw’i 2010 ndetse ifata umwanya wa mbere kuri UK R&B Singles and Album Charts, n’umwanya wa 9 kuri Billboard 200. Iyi album ntabwo yacuruje cyane nk’izayibanjirije.

Mu gushyingo 2012 yashyize hanze album ye ya 5 yise R.E.D , icuruza kopi zirenga miliyoni 2 muri amerika gusa. Album ye ya gatandatu yayise “No Fiction”, yayishyize hanze muri Mutarama 2015, ndetse iya karindwi yise “Good Man” ijya hanze muri Nzeri uyu mwaka.

Zimwe mu ndirimbo yanditse zikamenyekana cyane harimo Unfaithful, Russian Roulette na Take a bow za Rihanna, na Angel’s Cry ya Mariah Carey. Mu bandi bahanzi yandikiye indirimbo harimo Celine Dion, Whitney Houston, Ciara, Enrique Iglesias n’abandi benshi…

Ne-Yo kandi yagiye akina amafilime atandukanye harimo CSI: NY(Crime Scene Investigation: New York) muri Season yayo ya 7 aho akina yitwa amazina ye bwite, Shaffer Smith ndetse no muri filime ya The Fresh Beat Band yasohotse muw’i 2011.

Mu buzima bwe bwite, Ne-yo muw’i 2005 byatangajwe ko Jessica White bakundanaga icyo gihe yabyaye umwana ndetse ahabwa n’izina rimwe rya Ne-yo(Chimere), gusa nyuma byaje kugaragara ko umwana atari uwe.
Kuri ubu Ne-Yo afite abana batatu harimo babiri yabyaranye na Monyetta Shaw, bahoze bakundana, ndetse n’undi yabyaranye n’umugore we Crystal Renay Williams bashakanye muri Gashyantare 2016, umwana akavuka muri Werurwe uwo mwaka.

Ne-Yo avuga ko abahanzi yiyumvamo ari Luther Vandross, Michael Jackson, R Kelly, Babyface, Blackstreet na Usher.

Indirimbo ye iheruka ni iyo yakoranye n’umuhanzi w’umunya Tanzania, Diamond Platnumz bise “Marry you”.




Indirimbo ya Diamond na NeYo iri mu ziri kubica bigacika muri iyi minsi

Chief Editor

Writer and Editor at IwacuMag.

Yisangize abandi:

Ibitekerezo byatanzwe:

Chief Editor

Chief Editor

Writer and Editor at IwacuMag.