Rayon Sports irashinjwa kwivuguruza nyuma yo guha gasopo Shakhtyor Soligorsk yasinyishije Muhire Kevin

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon bwandikiye ikipe ya Shakhtyor Soligorsk yo muri Belarus buyihanangiriza kuba yarasinyishije umukinnyi wabo Muhire Kevin nta burenganzira ibifitiye nyamara bikavugwa ko Rayon Sports yari yemeye ko agenda.





Mu ibaruwa RuhagoYacu dukesha iyi nkuru ifitiye kopi, ubuyobozi bwa Rayon Sports buhagarariwe na Gacinya Denys, bwandikiye iyi kipe buyibaza icyo yashingiyeho isinyisha Muhire Kevin kandi ikipe yaturutsemo itabizi.

Ibi Rayon Sports ikaba isanga iyi kipe yarishe agace ka gatatu k’ingingo ya 18 y’amategeko ya FIFA agenga igura n’igurishwa ry’abakinnyi rivuga ko ikipe yose ishaka kuvugana n’umukinnyi igomba kuganira n’ikipe aturutsemo mbere yo kwegera uwo mukinnyi kereka igihe uwo mukinnyi ashigaje amasezerano y’amezi atandatu mu ikipe abarizwamo.

Ku bwa Rayon Sports bakaba basanga ibi atari ko bimeze kuko Muhire Kevin yabasinyiye imyaka ibiri, bityo bagasaba iyi kipe ya Shakhtyor Soligorsk kubandikira ibasaba imbabazi mu gihe kitarenze icyumweru, bitabaye ibyo ikaregwa muri FIFA.

Ibaruwa Rayon Sports yandikiye Shakhtyor Soligorsk ntivugwaho rumwe

Kevin Muhire werekeje muri Belarus ku cyumweru twashoje gukina mu ikipe imwe na Sibomana Patrick Papy, we yatangaje ko nta masezerano yasinyiye Rayon Sports ko ahubwo bamuhaye amafaranga batavuganye n’ikipe y’i Gikondo kandi ari yo yari imufiteho ububasha nyuma yo kumutiza Rayon Sports.

Ibi biramutse ari ukuri byaba bivuze ko yaba Rayon Sports yaba Shakhtyor Soligorsk zombi zaba zarirengagije amategeko ya FIFA agenga igura n’igurishwa ry’abakinnyi, gusa Rayon Sports ivuga ko nta kosa yakoze kuko na Kevin Muhire yasinye amaserano abizi neza.

Umwe mu bayobozi ba Centre ya Gikondo Claude Santos, yatangaje ko ari bo batanze Kevin muri Belarus kandi ko yagiye mu buryo bwemewe n’amategeko kuko hari ibyo bari bavuganye na Rayon Sports.

Yagize ati: “Rayon Sports ubwayo yasinyishije Kevin mu buryo butemewe n’amategeko imuha amafaranga kandi ibizi ko atari uwayo. Bimaze gusakuza ko tugiye kumujyana hanze ni bwo twicaranye na Rayon Sports duhujwe na Ferwafa, dufata umwanzuro ko azabasubiza amafaranga.

Niba baciye inyuma bakandika ibaruwa biragaragara ko batubahirije amasezerano kuko byari byagaragaye ko Rayon Sports n’umukinnyi bakoze amakosa gusa twari twumvikanye ko twabikemura bya kivandimwe.

Ibyo baba bakoze ubwo byaba ari ukwivuguruza no guhima umukinnyi. Ariko na twe ubwo tugiye kureba icyo twabikoraho”.

Aha, mu gihe byaba bigaragaye ko Muhire Kevin yaba yarasinyiye Rayon Sports/ Shakhtyor Soligorsk atabifitiye uburenganzira bishobora kurangira ahagaritswe imyaka ibiri adakina.

Kevin Muhire yari amaze imyaka ibiri akinira Rayon Sports aho yari umwe mu bakinnyi barimo bitwara neza bikanarangira ahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi. Uyu musore akaba yibukwaho ko ubwo yafataga icyemezo cyo kuva mu Isonga ajya muri Rayon Sports, yari yatangaje ko atakwerekeza muri APR FC kuko ari gereza aho umukinnyi urimo atemererwa gusohoka ajya ahandi.





 

Chief Editor

Writer and Editor at IwacuMag.

Yisangize abandi:

Ibitekerezo byatanzwe:

Chief Editor

Chief Editor

Writer and Editor at IwacuMag.