Uburyo 8 bwatuma battery ya smartphone yawe iramba

Iyo dukoresha telephone mu buzima bwacu bwa buri munsi ni gake dutekereza ku buzima bwa battery yayo. Ibyo bigatuma hari igihe nta muriro uba usigaranye muri telephone yawe kandi uyikeneye cyane.





Biragora guhora ugendana charger ya telephone aho ujya hose ucomeka buri kanya. Kugirango ukemure iki kibazo, twabazaniye uburyo  bwatuma battery yawe iramba nkuko tubikesha GizBot.

1. Gira ibyo ukuraho igihe utabikoresha

Kuraho (Turn Off) ama serivise nka Wi-Fi, Bluetooth, GPS na NFC igihe utari kuyakoresha. Ibyo bizatuma battery yawe itavunwa nubusa maze irusheho kukubikira umuriro.

2. Gabanya urumuri rwa Telephone

Ikirahuri (screen) cya telephone yawe kiri kwisonga mu bimara umuriro mwinshi. Niba ushaka ko battery yawe iramba gabanya urumuri ukoresha.

3. Reba ibiri kumara umuriro mwinshi ubihagarike

Bikunze kuba muri Settings >> Battery cyangwa Settings >> Application Manager aho ureba ama application yo muri telephone yawe ari gukoreshwa (running) ukaba wanabona buri imwe umuriro ikoresha maze iyo ubona ikoresha umuriro mwinshi ukayihagarika.

4. Gukuramo ama Applications amara umuriro mwinshi

Irinde ama Application amara umurio mwinsi nkama games, videos, nizindi app zose ubona zikunda kwamamaza (ads) kuko zikoresha umuriro mwinshi.

5. Shyiramo Android Version guhera kuri Lollipop (niba bikunda)

Android Lollipop cyangwa izindi zisumbuye, zizana nuburyo bwinshi bwo kubungabunga ubuzima bwa battery. Bumwe muri bwo ni Power Saving Mode igabanya urumuri rwikirahure hamwe nibindi byinshi, ubundi buryo ni ultra-power saving aho ikuraho ibintu byose uretse guhamagarwa na message.

6. Manura (download) ama apllication ya Battery Saver

Android ifite ama application menshi yagenewe kubungunga ubuzima bita battery saver apps. Urugero ninka Clean Master, Juice Defender n’izindi nyinshi. Izi app zigufasha kumenya ama apps amara umuriro mwinshi (Power Consuming Apps) hamwe nizindi service zitandukanye zatuma Smartphone yawe ikora neza.

7. Uburyo bwa Airplane Mode

Smartphone ikoresha umuriro mwinshi cyane ishakisha ama networks. Twakugira inama yo gushyira muri Airplane mode uri nkahantu hari network ikennye (poor network) kugirango Smartphone yawe idakomeza gushakisha ama reseau.

8. Gufunga Smartphone (Switch Off)

Funga Smartphone yawe kugeza igihe uri buyikenere. Ibyo bituma battery idakora bityo igakomeza kuramba.

Sangiza inshuti zawe iyi nkuru ku mbuga nkoranyambaga ukoresheje uburyo buri aha hasi. Murakoze.







Chief Editor

Writer and Editor at IwacuMag.

Yisangize abandi:

Ibitekerezo byatanzwe:

Chief Editor

Chief Editor

Writer and Editor at IwacuMag.