Inkomoko Yo Guhangana Hagati Ya Liverpool Na Manchester United

Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 14/10/2017, ku kibuga Anfield ikipe ya Liverpool yakiriye Manchester United, umukino warangiye nta kipe ibashije kubona igitego.





Ishyaka, guturana, icyubahiro, ibikombe amateka n’ibindi ni bimwe mu bituma amakipe ahangana cyane mu kibuga ibi bigatuma ruhago irushaho kuryohera abafana. Umukino uhuza ukipe ya Liverpool na Manchester United ukunzwe kwita derby y’amajyaruguru y’I burengerazuba bw’ubwongereza, byagaragajwe ko ari umwe mu mikino ibamo guhangana bikabije henshi hakaba hibazwa aho uku guhangana guturuka.

Mu byukuri aya makipe ubwayo yiyumva ko ariyo makipe akomeye mu bwongereza mu kugira ibigwi bikakaye.. Izi kipe zikaba zaragiye zisimburana mu kuyobora umupira w’amaguru mu bwongereza mu myaka ya za 70 na 80 ikipe ya Liverpool niyo yawihariye itwara ibikombe 11 bya championat kimwe n’ibikombe 4 byo kumugabane wiburayi mu gihe kuva muw 1990 ikipe ya Man United nayo imaze kwibikaho ibikombe 11 bya championnat nibikombe 2 bya champions league.

Umukino wa mbere wahuje aya makipe wabaye tariki 12 ukwakira 1895 aho Liverpool yanyagiriye Manchester United I Anfield ibitego 7-1 .

Umukino uhuza aya makipe abafana bakunze kugirwa inama yo kudafata ibisindisha kugirango hataza kuvuka amahane mu kibuga.




Uyu mukino kandi ukunzwe gukinwa mu ma saa sita kuko ariyo saha mu bwongereza bakunze kuba bari kuri televiziyo.Ku kibuga abafana bakaba bakunda kuba baririmba indirimbo zisesereza indi kipe bavuga ibyago yagize. Aha ni nkaho abafana ba liverpooll baba baririmba ku byago byabaye kuri Man Utd I munich “Munich disaster” ubwo habaga impanuka yindege yariitwaye abakinnyi na staff ya Man Utd, aba Manchester nabo baba baririmba ku byago bya Hillsbourg, “Hillsbourg disaster aho abafana benshi ba Liverpool bapfiraga ku kibuga.

Mu kibuga hagati naho abakinnyi n’abatoza baba bahanganye birenze. Uwahoze ari umutoza wa Liverpool Kenny daglish akaba yaragaragaje kwanga cyane ikipe ya Manchester united akiri umukinnyi wa Liverpooll ari nabwo iheruka igikombe cya championnat mu gihe uwahoze ari umukinnyi wa Man United Roy Kean yavugaga ko atatinya gutera tackle umukinnyi wa Liverpool ishobora kumukura mu kibuga burundu.

Kanda hano umenye urutonde rwa Derby 10 zikomeye kw’isi

Abakinnyi nka Gary Neville(agikina), Wayne Rooney bazwiho kwanga Liverpool byakarusho Rooney yatangaje ko iyo umukinnyi ari gukinira ikipe ya liverpooll aba ari umwanzi we mu kibuga.

Rooney akaba azwi nkumufana ukomeye wa Everton ikipe ya mukeba wa Liverpooll mu nsisiro za Merseseyside Aya makipe ntajya ahana abakinnyi aho umukinnyi wa nyuma bahanye ari Phill chisnall mu mwaka w 1964

Gusa iyi siyo ntandaro yo guhangana kwayo makipe ahubwo amahari ya Manchester na Liverpool yatangiye mbere yuko habaho na makipe ya ruhago iyi migi ikaba yari ikomeye mu rwego rw’ubukungu mu gihe cy’ impinduramatwara z’inganda cg “revolution industrielle.

Aha hakaba hari mu kinyejana cya 19 aho yahoraga ihanganiye yose kujya imbere .Bigitangira umugi wa Liverpool ni wo wari ukomeye cyane mu by’ubukungu bitewe n’ icyambu cyawo. Imbarutso yo guhangana yabaye iyubakwa ry’ ubunigo bunyuramo ubwato bw’ I Manchester “Manchester canal ship”, byatumye amato menshi yarahitaga aca kuri Liverpool ahubwo agahita yiyerekeza I Manchester byaje no kuviramo abaturage ba Liverpool benshi kubura akazi.

Ngiyo intandaro y’amakimbirane y’imigi yaje gukomereza muri ruhago nanubu. Icyakoze abafana twabagira inama yo guhora mufata ruhago n ko kwishimisha aho kuba intambara.




Chief Editor

Writer and Editor at IwacuMag.

Yisangize abandi:

Ibitekerezo byatanzwe:

Chief Editor

Chief Editor

Writer and Editor at IwacuMag.