Dore ibyo wakora igihe telephone yawe yaguye mu mazi.

Ese uzi abantu bangahe bataye telephone zabo mumazi? Ushobora kuba uzi umwe, benshi cyangwa nawe bikaba byarakubayeho ariko se waba warakomeje gukoresha telephone yawe nyuma yuko iguye mu mazi? Reka uyu munsi turebere hamwe ibyo wakora mugihe uhuye n’ibyago ugata telephone yawe mu mazi.





Urutonde rukurikira rurakubwira ibyo wakwirinda gukora igihe telephone yawe iguye mu mazi nk’uko tubikesha urubuga rwa ktimez.com

1.Ntuzakomeze gucana telephone yawe

Mugihe ugize ibyago telephone yawe ikagucika ikagwa mu mazi yari izimije cyangwa igahita izima byaba byiza uyirekeye uko iri. Ushobora kuyikura mu mazi ugasanga icanye ako kanya ihutire kuyizimya. Kuyireka icanye bishobora gutera short circuit kubera ko amazi ashobora guhuza ibikoresho bitakoranagaho bikaba byakoranaho ni ukuvuga ko umuriro nawo icyo gihe unyura aho utari usanzwe unyura.

2.Ntugacomeke telephone yawe.

Ntuzibeshye ngo ushyire telephone yawe kuri charger cyangwa ngo uyicomeke kuri mudasobwa ukoresheje USB ushaka kureba ko irimo kwinjiza umuriro. Kubera ko umuriro unyura mu ntsinga ushobora kwangiza ibikoresho bimwe na bimwe bya telephone yawe.

3.Ntukayishyushye

Igihe telephone yawe yaguye mu mazi ntukayegereze ku bintu bushyushye cyangwa ngo uyinyuzeho ibintu bishyushye hejuru kubera ko bishobora gushongesha sudire(solder) n’ibindi bikoresho. Cyane cyane uzirinde kuyishyira muri mucrowaves kuko ibi byo byatera impanuka ikomeye cyane.

4.Ntukayizunguze

Kuzunguza cyangwa gukubita telephone yawe kukiganza bishobora gutuma amazi ajya n’ahandi atari yakagiye bikaba byakongera umubare w’ibikoresho byangiritse.




5.Ntugaterere iyo.

Telephone yawe yaguye mu mazi kandi yanatose sibyo? Igisubizo cyawe ni Yego! ariko ntibivuze ko ugomba guhita uyijugunya. Nka ktimez ntabwo twakugira inama yo guhita ujugunya telephone yawe ahubwo reka turebere hamwe ibyo twakora kugira ngo turebe ko twakongera gukoresha telephone yacu yaguye mu mazi. Ushaka kumenya ibyo twakora komeza wisomere.

Noneho reka turebere hamwe ibyo twakora kugira ngo turebe ko twakomeza gukoresha telephone yacu

Ukimara kubona ko telephone yawe iguye mu mazi ako kanya ihutire guhita uyikura mu mazi. Mbese ni ukuvuga ngo niyo byaba ari ugushyira ukuboko kwawe mu bwiherero. Kubera ko uko wihutira kuyikura mu mazi ni nako amahirwe yo kuba yakongera gukora yiyongera.

Zimya telephone yawe.

Igihe ukiyikura mu mazi ugasanga irimo kwaka icyiza ni uko wayizimiriza ku gihe kubera ko bigabanya umubare w’ibyangirika.

Tandukanya ibice bimwe na bimwe

Telephone yawe ishobora kuba iri muri amwe mu ma telephone avamo battery ako kanya hita uyikuramo. Telephone yikure muri cover yayo, kuramo memory card ukuremo na Sim card nurangiza buri kimwe ucyumutse ukwacyo ni ukuvuga kimwe ntaho gihuriye n’ikindi.

Yikureho covers ndetse na case 

Kuyikuraho cover ndetse na case yayo ibi bituma amazi adakomeza gukwirakwira ahantu hose bikanatuma telephone yumuka vuba.

Koresha isume igihe uhanagura ibyo bikoresho.

Biba byiza iyo ukoresheje isume mugihe urimo guhanagura ibikoresho byagezweho n’amazi kubera ko isume idapfuka ni ukuvuga ko ugomba kwitondera gukoresha impapuro z’isuku cyane cyane papier hygienique kubera ko igira udusigazwa(ipfukagurika). Wowe uzakoreshe isume. Hanagura buri hantu hose ukeka ko hageze amazi nurangiza guhanagura ibyo bikoresho uzabirekere kuri iyo sume kugira ngo amazi yose azava muri iyo telephone azagwe kuri ya sume.

Koresha vaccum cleaner 

Niba yaguye mu mazi ukabona amazi ntaho atageze byaba byiza ukoresheje vacuum cleaner kugira ngo ubanze ukureho amazi amwe. Mbere yo gukoresha vacuum cleaner fata umwanya wawe urebe ko wakuyeho ibikoresho bishobora gutakara kuri telephone yawe.

Yireke yumuke neza.

Mugihe utaratekereza kuba wayijyana kuba technicians, nibyiza ko wayireka ikumuka neza. Uburyo bwiza wakoresha ni umuceri. ushobora kwibaza uti ese umuceri uje ute?

Mugihe ushaka ko igikoresho cyawe cyaguye mu mazi cyumuka kurikiza ibi bikurikira:

Fata umufuka cyangwa envelope kaki upime uko icyo gikoresho cyawe kingana(umwanya gifata[volume]) ubundi ufate umuceri ungana n’uko wasanze igikoresho cyawe kingana inshuro eshanu ubundi ufate cya gikoresho (telephone) ugishyire hagati muri uwo muceri ubundi utegereze iminsi itanu uzabone kugikuramo. Ntuzagikuremo iyo minsi itarangiye.

Gerageza urebe ko yongeye gukora 

Nyuma y’iyo minsi gerageza uyicane nubona yatse izaba yakoze nubona itaka uzayicomeke iminota 20 nyuma y’iyo minota uzongere ugerageze kuyicana nibyanga uzayireke iminsi mike ukomeza uyigenzura ureba ko ntacyahindutse muri iyo minsi nabwo nubona ntagihinduka izaba ari iyo kongera gusubizwa mu muceri.

Ibyo byose tubonye haruguru nubikora ukabona byanze uzajyane telephone yawe aho wayiguriye bashobora kuguha ubufasha mugihe wari ukiri muri guarantee mugihe uzasanga guarantee yararangiye bashobora kuguca akayabo ariko bishobora kudahura n’uko wari guta telephone yawe burundu.

Umwanzuro: icyiza ni uko wajya ubanza gusoma ibyerekeye telephone ugiye kugura cyangwa ikindi gikoresho cyose ugiye kugura ndetse na kompanyi ugiye ku kiguriramo kubera ko muri iyi minsi hari ama kompanyi arimo kugenda akora ama telephone ari waterproof ariko hano si ukuvugako ayo ma kompanyi akora ibikoresho bitajyamo amazi ahubwo akora ibikoresho bishobora kwihanganira amazi ku rugero runaka. Ariko bitaguha guarantee ko igihe urwo rugero rwarenze, amazi ashobora kwangiza igikoresho cyawe.

Ni byiza ko wazajya ubanza gusoma uko igikoresho cyawe gikora ndetse n’uko wagifata mugihe runaka ndetse n’ibyo wagikorera igihe gihuye n’ibibazo nyuma yo kukigura.





Niba wifuza kumenya inkuru zishyushye, udushya, n’ibindi bintu byagufasha mu buzima buzanzwe, Kanda hano ugere kuri Page yacu ya Facebook ujye ubigezwaho buri munsi. Uzajya unahasoma inkuru ndende z’urukundo, ijambo ry’Imana, n’ibindi byinshi… Ntucikwe, KANDA HANO!!!

Ushobora no kudukurikira kuri Instagram ukajya ubona amafoto n’amavidewo bisekeje utasanga ahandi, KANDA HANO ugere kuri paji yacu ya Instagram, ukande Follow ubundi twiryohereze.


Chief Editor

Writer and Editor at IwacuMag.

Yisangize abandi:

Ibitekerezo byatanzwe:

Chief Editor

Chief Editor

Writer and Editor at IwacuMag.