Ni gute warwanya iminkanyari?

Iyo umuntu asaza, uruhu rurahinduka. Utunyangingo tw’ibinure turiyegeranya, uruhu rugatakaza umubyimba warwo, iminkanyari igatangira kuza ihereye ku maso no mu gahanga.

Abantu ntibanganya iminkanyari, uruhererekane mu miryango rubigiramo uruhare runini. Abantu bafite uruhu rukeye bazana iminkanyari vuba kuko uruhu rwabo ruba rutarinzwe izuba bihagije.





Gusa na none nk’uko urubuga grands-meres.net rubitangaza, ngo isuku y’uruhu na yo ifite uruhare runini mu gusaza cyangwa se kudasaza k’uruhu.

Kurya imboga n’imbuto nyinshi

Imboga n’imbuto zifite vitamin n’imyunyu ngugu uruhu rukeneye kugira ngo rugumane itoto n’ubuzima bwiza. Nk’urugero, vitamin C ni ingenzi mu ikorwa rya Collagene, umusemburo urinda iminkanyari mu buryo bukwiye.

Zimwe mu mbuto n’imboga zikize cyane kuri vitamin C harimo pome, indimu n’ibiri mu muryango umwe na zo, ibihaza, broccoli, shufureri n’izindi.

Kurya indyo ikungahaye kuri Omega 3

Kugira ngo umuntu atazasazana iminkanyari, agomba kurya ibiryo birimo omega 3, igaburira uruhu. Izi ntungamubiri ziboneka mu mafi afite ibinure nka Sardine, Saumon, thon n’izindi.

Omega 3 ziboneka muri noix, no mu mavuta akomoka ku bihingwa.

Icyayi

Icyayi cy’icyatsi n’icy’umweru na cyo kirimo ibisukura umubiri byinshi. Polyphenols iba muri icyo kinyobwa igira ubushobozi bwo kurwanya gusaza muri rusange.

Masaje yifashishije amavuta

Masaje ifasha kuruhura imikaya, nkugabanya ubwikanyure bw’uruhu rw’inyuma ndetse no korohereza kwivugurura k’utunyangingo tw’uruhu. Ibyo bihita byumvikanisha ko masaje ari ingenzi mu kurwanya iminkanyari, kandi gukoresha amavuta biba byiza kurushaho.

Ibyo kwisiga birwanya iminkanyari

Si ngombwa ko utagaguza umutungo kugira ngo ushakishe ibintu bidasanzwe byo kwishyiraho ngo urwanye iminkanyari.

Ushobora kubyikorera wowe ubwawe kandi byoroshye: ushobora gutoba ibumba ry’icyatsi ukaryishyiraho mu gihe uri mu rugo rigafasha mu gusohora utunyangingo twapfuye mu mubiri no gukurura ibinure.

Ushobora kandi kunomba imineke, cyangwa se ugafata umweru w’igi ukawisiga mu maso, hanyuma ugakaraba nyuma y’igihe gito. Ngo ibyo bifasha uruhu kugumana itoto, ntiruzane iminkanyari.

Kugira amazi ahagije mu mubiri

Ni ngombwa kunywa amazi menshi niba ushaka guhamana uruhu rwiza. Amazi agira uruhare mu gukura imyanda mu mubiri. Iyo uruhu rufite amazi ahagije, rugira ubuzima bwiza rukanagaragara neza.

Kunywa litiro 1,5 z’amazi buri munsi bizafasha umubiri wawe kurwanya iminkanyari.
Siporo yo mu maso

Hari imyitozo yagenewe kuvugurura imikaya yo mu maso. Iyo myitozo ituma iminkanyari igabanuka, ndetse n’uruhu rukagira ubuzima bwiza.

Izindi nama

Mu kurwanya iminkanyari, ni ngombwa kwirinda izuba, kuko imirasire yaryo ituma uruhu rusaza. Ni ngombwa kandi kutanywa itabi, kuko ryumisha uruhu bigatuma iminkanyari iza mu maso.

Kunywa itabi bituma uruhu rutabona intungamubiri ndetse na oxygene. Gukora imyitozo ngororamubiri mu buryo buhoraho bituma uruhu rurushaho kuzana itoto rukanagaragara neza.




Chief Editor
Writer and Editor at IwacuMag.
Yisangize abandi:

Ibitekerezo byatanzwe:

Chief Editor

Chief Editor

Writer and Editor at IwacuMag.