Zimbambwe: Hashyizweho minisitiri wa WhatsApp

Ibaruwa yasakaye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye yerekana ko Bwana Patrick Chinamasa yagizwe minisitiri ushinzwe kuyobora amahuriro(groups) yo kuri Whatsapp mu gihugu cya Zimbabwe.




Iyi baruwa yasakaye ubwo Perezida w’iki gihugu Robert Mugabe, yatangazaga ko uyu mugabo agizwe Minisitiri w’umutekano wo kuri internet.

Muri iyi baruwa, hagaragaramo amabwiriza atatu y’ingenzi ku basanzwe bakoresha uru rubuga;

1. Abayobozi bose b’amagurupe ya Whatsapp bagomba kuba bafite impamyabushobozi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza mu kurinda umutekano wo kuri internet.
2. Abantu bari muri gurupe z’iyobowe n’utujuje ibyangombwa nkenerwa, bazafatwa nk’icyaha cyo kwigomeka.
3. Abantu bari muma gurupe azaba ataribaruzi muri Minisiteri ishinzwe whatsapp, bazabihanirwa bikomeye guhera taliki ya mbere Ugushyingo 2017.

Iyi baruwa yakomeje guhabwa inkwenene ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter.
Nubwo iyi baruwa yahimbwe hagamijwe gutera urwenya kuri uyu minisiteri nshya, abenshi bemeza ko ari ukwima abaturage ubwisanzure ubagenzura ibyo bakoresha ku mbuga zabo.

Iyi minisiteri ishyizweho nyuma y’imyigaragambyo yakozwe hifashishijwe imbuga nkoranyambaga za Twitter na Facebook, itangijwe n’umwe mu bapasiteri witwa Evan Mawararire wo muri zimbabwe, aho abaturage bigumiraga munzu bifungiranye ntihagire ujya mu kazi, bose barwanya leta ya Zimbabwe.
Minisitiri Charamba avuga ko uyu mwanya washyizweho cyane cyane hagendewe ku mvururu zaturutse ku mbuga nkoranyambaga, gusa avuga ko bagiye gufata ingamba z’uburyo internet itakongera gukoreshwa mu buryo bwahungabanya umutekano.

Uyu mugbo azaba afite mu nshingano ze kugenzura ibikorerwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse no gufatira ibihano abazikoresha nabi.




Ibaruwa itangaza minisitiri ushinzwe WhatsApp





Chief Editor

Writer and Editor at IwacuMag.

Yisangize abandi:

Ibitekerezo byatanzwe:

Chief Editor

Chief Editor

Writer and Editor at IwacuMag.