Niba ufite iyi myitwarire uri umunyabwenge nubwo ushobora kuba utabizi.

Ikiremwamuntu cyose gifite ubwenge karemano, ubu ni ubwenge buri wese avukana. Ariko nubwo bimeze bityo hariho abanyabwenge isi yose yita abanyabwenge kuko bitandukanyije n’abasigaye bose maze bagakora ibisa nkaho bitangaje bituma abandi bose bumva ko abo aribo bakwiye kwitwa abanyabwenge.





Abandi bantu rero batari muri abo bumva ko ari abantu basanzwe gusa kuko nta kintu barakora ngo gitangaze benshi, ariko hari abanyabwenge benshi badasanzwe ariko nabo batazi ko ari abadasanzwe kandi benshi muri abo turacyabafata nk’abandi bose. Aha hari imwe mu myitwarire igirwa n’abanyabwenge badasanzwe, wasanga nawe uriwe ariko utajya ubitekerezaho ngo wumve aho utandukaniye n’abandi basigaye bose. Nubona hari kimwe muri ibi ufite umenye neza ko uri umunyabwenge udasanzwe.

1. Gukora ijoro.

Nkuko ubushakashatsi bubyemeza, umuntu umara amasaha y’ijoro akora ari mu bantu bafite ubwonko bukora neza kandi afite ubwenge benshi badafite, niba saa mbili z’ijoro zigera ukumva ibitotsi birakwishe wikwiheba ngo uvuge ko udafite ubwenge kuko uri kimwe n’abandi benshi muri rusange, ariko niba mu masaha y’ijoro ukora ukumva nta kibazo biguteye, ugasoma ibinyamakuru, ukiga, ukita ku kazi kawe, ugasoma ibitabo, ukandika, ugapanga imishinga kandi ibi byose ugakomeza kubikora nta kibazo na kimwe biguteye uri mu banyabwenge iyi si ifite.

 2. Kurangwa n’umutuzo no guceceka.

Uzasanga benshi bavuga ko umuntu uhora ucecetse cyangwa ujunjamye nkuko benshi babivuga aba ari umuntu udafite ubwenge cyangwa umuntu udasobanutse, ariko abanyabwenge bakomeye bafite ikintu bahuriyeho kandi icyo kintu ni ukurangwa n’umutuzo cyane mu gihe abandi bari kuvuga cyane, ibi nabyo ntibihita bivuga neza ko umuntu wese utavuga ari umunyabwenge ariko kutavuga akenshi ni intwaro ikoreshwa n’abanyabwenge kuko baba bashaka gutekereza cyane kugira ngo wenda babone igisubizo gikwiriye ku kibazo runaka cyangwa kugira ngo baze kuvuga gusa ibikwiriye. Niba nawe rero ari uko, ntukomeze kwibaza ko ari ikibazo gikomeye ahubwo uri udasanzwe kuri uyu mubumbe.

3. Guhangara no kudaterwa ubwoba n’ibibazo.

Ibibazo n’ingorane ni ibintu umuntu ahora ahura nabyo mu gihe cyose akiri muri iyi si, ariko twese ntitubyitwaramo kimwe. Niba uri wa muntu utagira ubwoba bwinshi mu gihe ahuye n’ikibazo runaka ahubwo ukishakamo imbaraga ukarwana ukanahagarara wemye kugeza unesheje cyangwa byaba ari ibibazo byinshi ntute umutwe ahubwo ukamenya gutuza ukareba ibikwiye gukemurwa mbere akaba aribyo uheraho maze ukabihera ku murongo kugeza ugeze ku cya nyuma, uri umwe mu banyabwenge batuye kuri uyu mubumbe.

4. Kugendana n’abantu muhuje.

Abantu mugendana cyangwa mumarana igihe kirekire mu buzima bashobora gusobanura neza umuntu nyawe uri we bishingiye ku myitwarire yabo cyangwa ibyo bakunda, akenshi umuntu agendana n’abantu bahuje byinshi, rero ibi nibyo ku kigero cya 80% ko usa n’abo mugendana. Niba rero mu nshuti zawe harimo abanyabwenge, abantu bagira ibitekerezo bizima, abantu bavumbura udushya tugira kamaro cyangwa n’abantu bafite ikintu kidasanzzwe batandukaniyeho n’abandi bose basigaye ku isi, amahirwe ni menshi cyane ko nawe waba uri ku rutonde rw’abanyabwenge badasanzwe.




 5. Gukunda kugirwa inama no kwikosora.

Uri wa muntu ukunda kugirwa inama cyane cyane zirebana n’ibyo waba wakoze, cyane cyane birebana n’impano yawe cyangwa na bimwe ukora mu buzima bwa buri munsi kandi izo nama zose urazishimira kuko zituma ugira icyo uhindura, wita cyane kubyo ukora kandi ukita cyane ku buryo abantu babyakira, ukareba neza uburyo abantu babyishimiye cyangwa ukumva neza n’ibyo abantu bakuvuzeho maze buri gihe ukaba ushaka uburyo wakora ikintu mu buryo bwiza kurusha ubwo wagikozemo ejo hashize, niba uri uwo muntu nawe uri umunyabwenge udasanzwe nubwo utari ubizi.

6. Kudasigwa n’amakuru.

Umuntu ugerageza gushaka amakuru mu buryo bwose bushoboka kugira ngo abe wa muntu uhora azi ibigezweho haba muri polotike, ikoranabuhanga, sport, ubuvuzi n’ibindi byinshi, uyu muntu ni umunyabwenge kuko abanyabwenge barangwa no gushaka uburyo bamenya byinshi kubyo bari bazi ejo hashize kandi bagaharanira kudatungurwa n’ikintu na kimwe kuko baba bashaka kujyana na buri kintu gishya, ibi abantu bandi basigaye ntibabiha agaciro bigatuma batabiha umwanya, niba rero wowe ubyitaho uri umuntu udasanzwe.

7. Kwita ku mwanya wawe no guhugira mu bifite umumaro.

Tuvuze kubyo guhugira muri byinshi, hari abantu usanga baba bafite umwanya igihe cyose ubakenereye cyangwa ugasanga gahunda z’umunsi ni ukuryama kuko yumva nta kindi yakora kandi ibyo bikamara amezi menshi. Hari n’abandi bantu (aba nibo bake) bafata umwanya wabo bakagerageza kuwukoresha neza, niba hari amasaha abonye ko nta kintu aza kuba ari gukora agashaka ikintu kimufitiye akamaro nko kwiga ururimi rushya, gusoma igitabo, gusubiramo ibyo asanzwe yiga, gutekereza ku mushinga mushya n’ibindi byinshi cyane bimugirira akamaro mu buryo bumwe cyangwa ubundi maze umwanya wose abonye akawubyaza umusaruro, ubaye uri uyu muntu rero ntago amahirwe menshi ari uko waba uri umunyabwenge ahubwo uri umunyabwenge nyawe, umwe muri bake bari mu isanzure.

8. Kubaza ibibazo bikwiye

Iyo uri kuganira n’umuntu wumva neza uburyo akurikirana ibyo uri kuvuga ndetse n’uburyo akubaza ibibazo bimwe na bimwe maze bikaba byakorohera kumenya niba ari umunyabwenge, umuntu muzaganira ukumva ari kukubaza neza ibibazo bijyanye n’ibyo wari uri kumubwira kandi ukumva neza abikubaza mu giihe gikwiriye adakerewe ho n’isegonda na rimwe maze ibyo bikagufasha gufata umwanzuro ku kintu mwaganiriye bitewe n’uburyo yakwitayeho akakumva. Niba abantu benshi bavuga ko bishima iyo muganiriye kuko ubumva neza menya neza ko uri umunyabwenge uhambaye.

9. Kumva ko utaramenya byinshi byo kwiratana.

Akenshi abantu batazi ibintu cyangwa bazi bike, abantu bafite ubushobozi buke, abantu bafite ubumenyi buke uzasanga aribo bashaka kwerekana ko bashoboye kuko biba bitabanejeje kubona ko bari hasi mu kintu runaka maze babandi basobanukiwe ugasanga nibo batabyirata cyane cyangwa ngo bashake kwerekana ko badasanzwe ahubwo bakigira nk’abasanzwe, uko ubwenge bw’umunyabwenge bwiyongera niko abona ko hari byinshi bigikwiye kwigwa maze bigatuma yumva ko agifite urugendo rurerure. Niba rero nawe uri wa muntu udashaka kwereka abantu ko uzi ikintu cyangwa kubyirata kandi mu by’ukuri ukizi uri umunyabwenge.

Nyuma y’ibyo byose umaze kumenya aho se waba uhagaze koko, rero komeza ubyiteho uko bwije n’uko bukeye kandi ubwo bwenge bwawe ntububike gusa ahubwo ubukoreshe. Indi nkuru nziza ni uko niba ntana kimwe wabonye ufite bitavuze ko uri umuswa ahubwo hari ibindi ufite bitavuzweho hejuru kandi swanatangira kwitoza cyane muri ibyo byanditswe maze ukongera ubwenge maze ugahindura ubuzima bwawe mu gihe gito, ntayandi mahirwe atari ayo gutangira none.





Niba wifuza kumenya inkuru zishyushye, udushya, n’ibindi bintu byagufasha mu buzima buzanzwe, Kanda hano ugere kuri Page yacu ya Facebook ujye ubigezwaho buri munsi. Uzajya unahasoma inkuru ndende z’urukundo, ijambo ry’Imana, n’ibindi byinshi… Ntucikwe, KANDA HANO!!!

Ushobora no kudukurikira kuri Instagram ukajya ubona amafoto n’amavidewo bisekeje utasanga ahandi, KANDA HANO ugere kuri paji yacu ya Instagram, ukande Follow ubundi twiryohereze.


Chief Editor
Writer and Editor at IwacuMag.
Yisangize abandi:

Ibitekerezo byatanzwe:

Chief Editor

Chief Editor

Writer and Editor at IwacuMag.

You May Also Like