Gukoresha smartphone uryamye bishobora gutera ubuhumyi

Gukunda gukoresha telephone zigezweho ukageza no ku rwego rwo kumva wayikoresha uryamye,bishobora gutera ubuhumyi ndetse bigatuma ubikora abura ibitotsi.





 Abahanga bavuga ko nubwo bitaba kuri buri wese,ingaruka ku bakoresha telefoni baryamye zibasiye benshi mu batuye mu Bwongereza.

Judit Serra, umwe mu bakoresha telefoni zo muri ubu bwoko, mu buhamya bwe avuga ko bibaho cyane ko umuntu ajya kuryama akarara yandikirana n’inshuti ze ku buryo atamenya n’igihe yasinziriye.

Adeeb Arif we yatangaje ko gukoresha telefoni aryamye bituma asinzira atinze, urumuri rw’ubururu ruturuka ku kirahure cya telefone rukaba ari rwo rwica amaso.

Marcela Montes na we yavuze ko yagize ibibazo by’amaso bitewe n’iyi telefoni.

Ati “Rimwe na rimwe iyo nkoresha telefone mbere yo gusinzira iyo ndangije maze kuyifunga numva ibintu by’umukara bitembera mu maso.”

Abantu bagera kuri miliyari ebyiri ku isi bakoresha telefoni zigezweho, aho biri wese ayikoresha mu gihe kiri hagati y’amasaha ane n’atanu ku munsi.

Ikinyamakuru “The New England Journal of Medicine” cyo mu Bwongereza cyandika ku buzima cyasohoye inyandiko igaragaza abagore babiri batewe ubuhumyi no gukoresha cyane telefone mu ijoro.

Iyo ukoresha telefoni uryamye, ijisho rimwe ntirireba

Nubwo abantu benshi barebesha amaso yombi mu kirahuri cya telefoni,abahanga bagaragaza ko abakoresha telefoni baryamye bo barebesha ijisho rimwe.

Dr Gordon Plant,inzobere mu bijyanye n’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe avuga ko iyo umuntu akoresha telefoni aryamye bifata iminota myinshi kugira ngo ijisho ryo ku ruhande ruryamiwe ribashe kureba neza nk’uko irisigaye rireba.

Ibi biterwa nuko abantu benshi baryamira urubavu ndetse n’iyo bandikirana baba baryamiye uruhande rumwe.

Uku kuryamira urubavu bituma ijisho ryo hasi ritareba neza muri telefoni kuko iryo hejuru riba ari ryo rishobora kureba neza ryisanzuye.

Dr Gordon Plant,avuga ko ubuhumyi bukomoka ku gukoresha telefoni bushobora gutera uburwayi bukomeye,aho umurwayi adashobora kuvurwa n’uwo ari we wese keretse gusa inzobere.

Kureba igihe kinini mu rumuri rw’ubururu rwa telefoni (smart phone)bitera ubuhumyi ndetse bikakubuza ibitotsi.

Gusa hari inama yo kwirinda ubuhumyi aho abakunze gukoresha terefoni mu buriri bashobora gufata akaruhuko k’iminota nibura 20 bakabona kongera kuyikoresha.







Niba wifuza kumenya inkuru zishyushye, udushya, n’ibindi bintu byagufasha mu buzima buzanzwe, Kanda hano ugere kuri Page yacu ya Facebook ujye ubigezwaho buri munsi. Uzajya unahasoma inkuru ndende z’urukundo, ijambo ry’Imana, n’ibindi byinshi… Ntucikwe, KANDA HANO!!!

Ushobora no kudukurikira kuri Instagram ukajya ubona amafoto n’amavidewo bisekeje utasanga ahandi, KANDA HANO ugere kuri paji yacu ya Instagram, ukande Follow ubundi twiryohereze.


Chief Editor

Writer and Editor at IwacuMag.

Yisangize abandi:

Ibitekerezo byatanzwe:

Chief Editor

Chief Editor

Writer and Editor at IwacuMag.