Ni gute warinda telefone yawe gushyuha cyane mu gihe uyikoresha.

Ibigo binini biri kurushaho gukora ama telefone mashya azwi ku izina rya Smart phone, kandi akaba anagizwe ni ibyuma byinshi bishya bigezweho. ubu tukaba tgeze ku urwego rwo kubona telefone zifite ububiko bw’ imbere bungana na 32 GB za RAM ( akuma kabika ibirigukorwa ako kanya na mudasobwa) ndetse n’ imitima (processors ) ya za mudasobwa nayo iri gushyirwamo ubuhanga bwinshi. twavuga byinshi bigenda biza ari bishya mu ama telefone yacu dukenera cyane buzima bwacu bwa buri munsi.  Rimwe rero nyuma ugatangira kwibaza ati kuki telefone yange iri gushyuha?  kandi ayo matelefone yacu ntarazana uburyo bwo guhoza umutima wa telefone ( CPU fan).


Ugahita wibaza ati : Ese nagura indi telefone ? cg kubera iki telefone yange iri gukomeza gushyuha ? cg ese nakora iki ndinda telefone yange gushyuha ?

akenshi bituruka mu igihe telefone yawe imaze ikoreshwa, ushobora no guhita ugura indi telefone gusa hari ibindi bisubizo bigabanya icyo kibazo ku urugero runaka kandi ugakomeza gukoresha telefone yawe. Twagerageje kuberaka bimwe mubyo wakora wirinda ibibazo biza kuri telefone yawe cyane cyane nko kurinda ko telefone yawe yajya ishyuha cyane.

Dore bimwe wakwirinda:

  • gukoresha telefone yawe mu igihe icometse ku umuriro: dusabwe kwirinda gukoresha telefone yacu icometse kandi turi gukoresha ama porogarame aremereye nko gukina imikino yo muri telefone, kuko usanga kubera uburemere bwizi porogarame zikoresha cyane telefone kuburyo bitera ubushyuhe. sibyiza rero gukoresha izo porogarame igihe kirekire kandi unacometse telefone yawe ku umuriro.
  • Aho uri gukoreshereza telefone yawe: sibyiza gukoresha telefone yawe mu igihe uri ahantu hashyushye nko ku izuba, si ikibazo cyaneee ariko bishobotse wava nko ku izuba cg se ahantu hari ubushyuhe bwinshi ukareba ahameze neza. Gusa ikigenzi nuko mko mu igihe wumvishije telefone yawe ( cyane cyane izikoresha android) yashyushye cyane, shakira igisubizo hanze (external) mbere yo kugishakira imbere ( internal ).
  • Ntugacomeke telefone yawe buri kanya: akenshi guhoza telefone ku umuriro bigabanya uburambe bwa bateri yawe. biba byiza gucomeka telefone yawe mu igihe ishizemo umuriro , yakuzura ukayivanaho.
  • Irinde gufungura porogarame nyinshi icyarimwe: kuko wafunguye porogarame nyinshi, hari iziba zikiri gukora inyuma (runningin background ) nyamara utari kuzikoresha. byiza rero gufunga izo utari gukoreha kandi hejuru yibyo ibuka no kugabanya urumuri.
  • Manura ( download ) porogarame zabugenewe: hari ama porogarame aboneka cyane adufasha nko kugabanya ubushyuhe bwo muri telefone nka DU Phone Cooler. sibivuze ko arizo gisubizo gusa twifashishije ubuhamya bwa bamwe, bavuga ko nibura igabanya ubushyuhe ku urugero ( degree) hagati ya 6 na 7. si ukugugabanya ubushyuhe gusa kuko usanga zifite nubundi bufasha ukenera.
  • koresha ibizengurutse ( cover) telefone bikoze muri plastic ( soma : palasitike): niba ushaka kugura ibirinda telefone yawe kumeneka, wirinde ibikoze mu ibirahuri kuko bituma ubushyuhe budasohoka hanze, ikindi wirinde kuzengurutsa ( cover) telefone yawe yose yose.
  • Hanagura telefone yawe: situkubwiye kuyahanagura na amazi, cyane nko ku ama telefone ya android, aho ushobora kuramo bateri yayo, byiza kuyihanagura ku utwuma tuyihuza na telefone, ugahanaguraho nk’ umucanga uba winjiyemo cg ivumbi. gusa mu igihe wumva utabishobora, yijyane ku abakozi babifitiye ubushobozi.
  • Zimya telefone yawe: situkubwiye ngo zimya telefone yawe gutyo gusa, icyo tuvuga ni nki igihe utari gukoresha telefone yawe cg se mudasobwa, kuki utayizimya? Rero mu igihe utayikeneye cyane cg utari kuyikoresha nki igihe uryamye, biba byiza uyizimije.Niba wifuza kumenya inkuru zishyushye, udushya, n’ibindi bintu byagufasha mu buzima buzanzwe, Kanda hano ugere kuri Page yacu ya Facebook ujye ubigezwaho buri munsi. Uzajya unahasoma inkuru ndende z’urukundo, ijambo ry’Imana, n’ibindi byinshi… Ntucikwe, KANDA HANO!!!

Ushobora no kudukurikira kuri Instagram ukajya ubona amafoto n’amavidewo bisekeje utasanga ahandi, KANDA HANO ugere kuri paji yacu ya Instagram, ukande Follow ubundi twiryohereze.


Chief Editor
Writer and Editor at IwacuMag.
Yisangize abandi:

Ibitekerezo byatanzwe:

Chief Editor

Chief Editor

Writer and Editor at IwacuMag.

You May Also Like