Ibyiza 8 biterwa no gusomana

Ubusanzwe gusomana bifatwa nk’igikorwa kigaragaza urukundo, ubwuzu cyangwa se ibyishimo umuntu afitiye undi ,kuri ubu gusomana bifatwa nko gusuhuzanya mu rubyiruko gusomana kandi bifatwa nk’ikimenyetso cya mbere gikururira abakundana cyangwa abashakanye ubushake bwinshi bwo gukora imibonano mpuzabitsina.





Abantu benshi basomana baba bishimira urukundo rwabo  gusa hari ubwo baba batazi ibyiza biba bibafitiye ku buzima bwabo.  Reka turebere hamwe ingingo umunani  zigaragaza ibyiza byo gusomana ku buzima bw’umuntu.

1.Gusomana ni byiza ku menyo yawe  

Nkuko bigaragazwa ninzobere mu mubuvuzi bw’amenyo   Dr Heidi Hausauer, gusomana byongera imvubura zamacandwe mu kanwa ,izi mvubura zigira umumaro ukomeye wo kurinda amenyo ko yakwangizwa na za bacteri ziba zasigaye mu kanwa,zinongera kandi ubushobozi bwo koza amenyo ku buryo bworoshye

2.Gusomana bifasha urwungano rw’ubwirinzi(Immune system)gukora neza

Nkuko twabonye ko bifasha  imvubura mu isuku yo mu kanwa , gusomana binafasha kandi  ubwirinzi bw’umubiri  gukora neza .Mu kanwa ubundi habamo amoko arenga 700 ya za bacteri kandi buri bacteri imwe ntiba isa nindi.

Mu gusonmana abantu basomana baba bahana amacandwe gusa byongera amahirwe yo kwica za bacteri zo  mu kanwa .Nkuko kandi bigaragazwa n’umuhanga mu buzima bwa muntu n’imikorere y’urwungano rwubwirinzi bw’umubiri Dr Heidi, gusomana bifasha mu kurindi umubiri gucika intege, kongera imbaraga ndetse no kuruhura ibice by’umubiri kugira ngo bikore neza .Gusomana mu gihe kingana n’amasegonda 10 byica bacteri zo mu kanwa zisaga milioni 80. Gusa kuri iyi ngingo abahanga baributsa ko gusomana byigihe gito byo nta nagito byagufasha.

3.Gusomana kandi bigabanya umunaniro ukabije

Gusomana byongera amahirwe yo kudahura nikibazo cy’umunaniro ukabije(stress).gusomana bigabanya umuvuduko ukorwamo imvubura  zitera umunaniro ukabije,Mu kugabanya ikorwa rya oxytocin bifasha ubwonko kudakora cyane maze igihe musomana ubwonko burya bisa naho buba buri mu kiruhuko , ibi bifasha kwirinda umunaniro ukabije.



4.Gusomana kandi bifasha umuntu kwirinda umunabi

Nkuko bitangazwa n’impuguke mu mikorere y’umubiri wa muntu  wo mi guhugu cy’ubuyapani  Dr Hajime Kimata bivuye mu bushakashatsi we n’itsinda ry’abanyeshuri yigishaga muri kaminuza mu mwaka 2006 ,Gusomana byibura igihe cy’iminota 30 ku munsi byongera amahirwe yo  kuba utarakazwa n’ibibomnetse byose kuri uwo munsi. Burya ngo gusomana wumva indirimbo zituje byo ni byiza cyane kuko bigabanya kurakara ubusa n’umunabi ku kigero cya 93%.

  1. Gusomana bigabanya kandi umuvuduko ukabije w’amaraso(lower blood pressure).

Dr Ryan Neinstein ni impuguke mu by’ubuzima yo mu gihugu cy’Ubudage asobanura kuri iyi ngingo yagize ati”bitewe nuko  iminwa yumuntu ibamo imitsi myinshi itwara amaraso ,iyo umuntu asomana nundi iminwa iba ifatanye kandi isa naho ikomezanya    ibi bituma ya mitsi ijyana amaraso mu mutima ijyana amaraso make maze umutima ugatangira gutera buhoro,bikaba rero byafasha mukugabanya umuvuduko w’amaraso wok u rwego rwohejuru.

6.Gusomana kandi bituma umuntu ubikora kenshi bimufasha kugira uruhu ruhehereye

Gusomana bigabanya  ibyago byo gusaza vuba ku ruhu rw’umubiri ,nkuko Dr Neinstein akomeza abitangaza iyo umuntu asomana bigabanya ikoreshwa ry’intungamubiri za protein bityo izakabaye zikoreshwa mu kubaka umubiri zikibika zikaba zaba  zikoreshwa mu gihe izi ntungamubiri zaba zibuze mu mubiri , iyo zikomeje kuboneka nkuko bikwiye zimwe zibitse mu mubiri  zigira uruhare runini  mu gutuma uruhu rw’inyuma rugaragara neza

7.Gusomana bigabanya  ibinure byinshi mu mubiri.

Nkuko bitangazwa numwanditsi ku buzima wa CNN Andréa Demirjian  gusomana mu gihe kingana n’umunota 1 bitwika ibinure  mu mubiri kugera kuri karori 10.Igihe muhuza indimi byo bishobara gutwika karori zisaga 26 mu munota umwe gusa.Nkuko iyi mpuguke ikomeza ibitangaza gusomana ntibiza bikuraho ubundi buryo busanzwe bukoresha mu kugabanya ibinure mu mubiri  nko gukora imyitozo ngorora mubiri.

8.Gusomana kandi byongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina  

Gusomana nkuko abenshi babifata ,  babifata nkigikorwa gitegura imibonano mpuzabitsina , burya ngo iyo usomanye n’umuntu kabone niyo byaba ari ibi byoroheje bishobora gutuma ahita tekereza ku mibonano mpuzabitsina .Burya ngo gusomana kumugabo byongera ikorwa ry’umusemburo wa testosterone utera umugabo gukenera gukora imibonano mpuzabitsina . Dr Gordon Gallup impuguke mu byubuzima avugako gusomana byongera ibyishimo mu gikorwa nyirizina cy’ imibonano mpuzabitsina.




Chief Editor
Writer and Editor at IwacuMag.
Yisangize abandi:

Ibitekerezo byatanzwe:

Chief Editor

Chief Editor

Writer and Editor at IwacuMag.

You May Also Like