Yahawe ikarita itukura kubera kunyara mu kibuga

Umunyezamu w’ikipe ya Salford City FC, Max Crocombe yahawe ikarita itukura azira kwihagarika mu kibuga, hagati mu mukino.




Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu ubwo iyi kipe ibarizwa mu mujyi wa Manchester yari yakiye ku kibuga cyayo ikipe ya Bradford Park Avenue maze ku munota wa 87 uyu musore w’imyaka 24 ahabwa ikarita itukura kubwo kwihagarika inyuma y’izamu.

Manchester Evening News dukesha iyi nkuru yavuze ko uyu mw’izamu hahise hajyamo umukinnyi usanzwe ukina hagati mu kibuga witwa Richie Allen kubera ko inshuro zo gusimbuza bemerewe zari zarangiye, kubw’amahirwe umukino urangira batsinze ibitego 2-1.

Umwe mu bafana yatanze ikirego kuri iyi karita ndetse ikibazo cye kikaba cyagejejwe muri polisi y’ubwongereza.

Iyi kipe ya Salford City ifitwe n’abahoze ari ibihangangw mw’ikipe nayo yo muri uyu mujyi ya Manchester United aribo abavandimwe Gary na Phil Neville, Paul Scholes, Nicky Butt na Ryan Giggs.




Chief Editor

Writer and Editor at IwacuMag.

Yisangize abandi:

Ibitekerezo byatanzwe:

Chief Editor

Chief Editor

Writer and Editor at IwacuMag.