Amagambo 7 udakwiye kubwira umugabo wawe niba ushaka kubaka rugakomera

Mu rushako hagaragara byinshi bitandukanye ku mibanira y’umugore n’umugabo. Kudahuza bibaho ku bantu bashakanye, ariko uburyo bwo kugarura mu buryo ibituma mudahuza niryo pfundo ryo kubaka rugakomera.





Abagore bashobora gusenya bitewe n’uburyo bitwara mu gihe habayeho kutumvikana ku bintu bimwe na bimwe. Bashobora no kuvuga amagambo atari meza, gusa hari ibintu 7 udakwiye kubwira umugabo uko byaba bimeze kose, niba uri umugore ukeneye kubaka urugo rwawe ku buryo burambye.

1. Ntukavuge ngo “Uwo twakundanaga yabigenzaga atya”

Kubwira umugabo wawe aya magambo bituma yumva ko umugereranyije n’uwo mwakunganaga (ex), kandi biramubabaza cyane.Igihe ukunda kumugereranya n’abandi mwakundanye bimwereka ko ukibatekerezaho cyane kubamurutisha.
Niba ushaka kugirana umubano mwiza n’umugabo wawe, ujye wirinda kumugereranya n’abandi.

2. Ntukavuge uti: “Inshuti zanjye zari zarambwiye ko uzakora ibi”.

Abagore bajya bakunda kuvuga aya magambo, ugasanga aravuze ngo inshuti zanjye zambwiraga ko uzajya untuka simbyumve n’ibindi. Iyo ukomeza kumubwira aya magambo, bituma yumva ko ari abandi batumye mubana.Igihe mugiranye ikibazo ntukihutire kumubwira icyo abandi bamuvuzeho bijyanye nacyo, ahubwo shaka umuzi w’icyo kibazo muwurandure gikemuke.

3. Ntukamubwire uti:”Kuki utaba utya”

Igihe umubwira utya uba umusaba kuba undi wundi. Kandi nk’uko twabivuze haruguru, si byiza kumugereranya n’abandi cyangwa kumusaba kumera nk’abandi.



4. Ntukavuge uti: “Iyo uzakugira inshuti nziza,”

Ntacyo bitwaye kuba utakishimira zimwe mu nshuti z’umugabo wawe, ariko ntukwiye gusebya inshuti ze. Ntuhinyure amahitamo ye ku nshuti ze, ntukanamuhitiremo inshuti.

5. Ntukamubwire uti: “Iyo uza kuba unkunda, wari gukora utya”

Uyu ni umutego abagore benshi bakunze kugwamo kandi ni bibi. Si byiza kubwira umugabo wawe ngo iyo aza kuba agukunda kuko uba ushaka kumwumvisha ko adakoze icyo kintu yaba atagukunda.

Ikintu wumva ko cyakubabaza nawe ntukakibwire umugabo wawe kuko nawe byamubabaza cyane.

6. Ntukamubwire ngo “Ugomba gutangira kwitwara utya”

Nta mugabo wishimira kumva ko imyitwarire ye ihinyurwa n’umugore, kuko bituma agira urwikekwe ndetse bikanasenya imibanire yanyu. Numubwira ayo magambo nta kindi bizamumarira uretse kumva ko asuzuguwe gusa.

7. Ntukavuge ngo “Uhora ukora utya”, Cyangwa “ntiwigeze ukora utya”

Igihe ubwira umugabo wawe ko ahora akora ibintu runaka cyangwa ko atajya akora ibintu runaka, utuma yumva ko umusagariye.

Niba hari ikintu kikubangamiye yakoze, si byiza kubishyira muri rusange ngo ugaragaze ko ari ko bihora ahubwo ni mugomba kureba ku kibazo cy’ako kanya mukagikemura kuko abagabo ntibishimira kubwirwa ko bananiwe gukora ikintu runaka.





Niba wifuza kumenya inkuru zishyushye, udushya, n’ibindi bintu byagufasha mu buzima buzanzwe, Kanda hano ugere kuri Page yacu ya Facebook ujye ubigezwaho buri munsi. Uzajya unahasoma inkuru ndende z’urukundo, ijambo ry’Imana, n’ibindi byinshi… Ntucikwe, KANDA HANO!!!

Ushobora no kudukurikira kuri Instagram ukajya ubona amafoto n’amavidewo bisekeje utasanga ahandi, KANDA HANO ugere kuri paji yacu ya Instagram, ukande Follow ubundi twiryohereze.

Chief Editor

Writer and Editor at IwacuMag.

Yisangize abandi:

Ibitekerezo byatanzwe:

Chief Editor

Chief Editor

Writer and Editor at IwacuMag.