Samsung Galaxy Note 8 yatangiye kugaragaza ibibazo

Telefone iheruka gushyirwa kw’isoko na kompanyi y’abanya Koreya y’epfo ya Samsung, Samsung Galaxy Note 8 yatangiye kugaragaza ibibazo byo kuba amaporogaramu amwe n’amwe yifunga mu gihe uyafunguye(crashing).





Ku rubuga rw’uruganiniriro rwa Samsung(samsung forum) niho iki kibazo cyatangiriye kuganirirwaho abantu binubira imikorere y’iyi telefone aho bavugaga ko yizimya cyangwa ikanga gukora iyo uri guhamagara umuntu, guhamagarwa cyangwa kwandika ubutumwa bugufi.

Abatunze izi telefone bakomeje binubira ko iyo imaze kuzima uyicana igatwara igihe kinini kugira ngo yongere ishyire amaporogaramu ku murongo ikore neza.

Impamvu itera iki kibazo muri izi telefone ntiramenyekana gusa ni ikibazo gishobora gusubiza iyi kompanyi ya Samsung mu gihombo gikabije nk’uko byagenze umwaka ushize ubwo telefone yari yakozwe n’iyi kompanyi ya Samsung Galaxy Note 7 yagaragazaga ibibazo byo gushyuha cyane zikanaturika ndetse ziza no kuvanwa kw’isoko kubera icyo kibazo.

Iyi telefone igurishwa amapawundi 869, akaba ari arenga ibihumbi 960 by’amafaranga y’u Rwanda.





Niba wifuza kumenya inkuru zishyushye, udushya, n’ibindi bintu byagufasha mu buzima buzanzwe, Kanda hano ugere kuri Page yacu ya Facebook ujye ubigezwaho buri munsi. Uzajya unahasoma inkuru ndende z’urukundo, ijambo ry’Imana, n’ibindi byinshi… Ntucikwe, KANDA HANO!!!

Ushobora no kudukurikira kuri Instagram ukajya ubona amafoto n’amavidewo bisekeje utasanga ahandi, KANDA HANO ugere kuri paji yacu ya Instagram, ukande Follow ubundi twiryohereze.


Chief Editor

Writer and Editor at IwacuMag.

Yisangize abandi:

Ibitekerezo byatanzwe:

Chief Editor

Chief Editor

Writer and Editor at IwacuMag.