Dore impamvu 7 zituma udafite umukunzi

Abantu benshi bibwira ko kuba badafite umukunzi ari amahirwe make cyangwa kuba uwo mwahuza utaramubona nyamara hari impamvu nyinshi ziguturukaho zituma udafite umukunzi, cyangwa uwo ubonye mutarambana.

Uyu munsi IwacuMag yabateguriye impamvu zirindwi zishobora kuba zituma udafite umukunzi, uzigeho urebe ko ntay’ikugonga irimo ndetse unitekerezeho urebe uko wakubaka urukundo ruramba ndetse unishimiye.

7. Uracyafite ibikomere:







Niba utarabasha kwikuramo uwo mwakundanye mbere ugashaka guhutiraho ngo ubone undi mukunzi, ntaho uzageramuri urwo rukundo. Fata umwanya ubanze wiyakire, wikuremo uwo mwatandukanye ubone gushaka undi mukunzi.

6. Uba witeze byinshi:

Abakobwa benshi usangabajya gukundana n’umusore bumva ko agomba kuzabafata nk’abamikazi ndetse n’abasore ugasanga bumva ko umukobwa agomba kuba ahuje n’inzozi zabo nyamara abantu baba bafite inzozi n’imiterere bitandukanye. Niba koko wifuza umuntu uzaguha ibintu runaka, nawe kora ku buryo uwo muntu muzakundana azabona ko ukwiye kuba ubikorerwa.

5. Ukunda umuntu ukunda undi:

Ntukigere uta umwanya wawe ku muntu uzi ko afite uwo bakundana. Nuramuka ukoze iyobwabaga ngo umutware uwo bakundana umwigarurire, izo mbaraga wakoresheje hazaza undi uzikurusha nawe amugutware. Niyo kandi batamugutwara, uzahorana urwikekwe rw’uko bamugutwara bitewe n’uko nawe ariyo nzira wanyuzemo kugira ngo umubone.

4. Ugira icyizere gicye:







“Bose ni bamwe”, “Bose baba bafite ibyo bishakira”… Izi ni imvugo wumvana abasore n’inkumi bagerageza kuvuga ku bakunzi babo. Ntabwo ari byiza kwizera uwo ubonye wese, gusa si byiza gusubiza umuntu inyuma umubwira ko utamwizera kubera ibyo waciyemo mbere ye kuko siwe uba warabigizemo uruhare. Shyira imbaraga mu kumenya uwo muri kumwe, kuruta kumushakaho ibibi gusa.

3. Utinya ingaruka zava muri urwo rukundo:

Ubwoba bwo kumva ko uwo mukundana ashobora kukwigarurira nyuma akaguta, kutabasha kwigenzura ukumva ko uzaba igikoresho cy’ubusambanyi n’ibindi bisa nabyo ni undi mutego uzitira abantu kujya mu rukundo. Ni gute wawigobotora? Nta gisubizo kimwe wavuga cyagukiza ibi, gusa kimwe n’izindi ngingo zose twavuze hejuru, banza wiyigeho wowe ubwawe, umenye intege zawe nke, wige kwigenzura ndetse ibitekerezo bibi ubyikure mu mutwe utanf=gire gutekereza ibyiza wageranaho n’umukunzi wawe.

2. Ufite inyota idasanzwe yo gukundwa:

Inshuti zawe mugendana, abo mukorana n’abo muhura kenshi bashobora kuba baba impamvu ituma wumva ukeneye umukunzi, utabanje kureba koko niba muri wowe umukunzi ari ngombwa. Urakora iyo bwabaga ngo ukunde ubone uwo mukundana, ukigira uwo utariwe kugira ngo ukunde ubone umukunzi, gusa ibi ntacyo bizakuzanira usibye agahinda, gusekwa no guta agaciro. Ntukigire uwo utariwe, ba wowe, umukunzi wa nyawe azagukundira uwo uriwe.

1. Urihuta cyane:







Abantu benshi bakundana bumva ko umukunzi bagiye gukundana agomba guhita akora ibintu nk’ibyabamaze imyaka ibiri cyangwa itatu bakundana. Ntabwo umuntu mumaze amezi 3 mukundana yakugirira icyizere nk’uwo mumaze imyaka 2 mukundanye. Reka kwirukansa umukunzi wawe, mutware gake gake, ibindi bizagenda biza uko iminsi igenda ishira.
Niba wifuza kumenya inkuru zishyushye, udushya, n’ibindi bintu byagufasha mu buzima buzanzwe, Kanda hano ugere kuri Page yacu ya Facebook ujye ubigezwaho buri munsi. Uzajya unahasoma inkuru ndende z’urukundo, ijambo ry’Imana, n’ibindi byinshi… Ntucikwe, KANDA HANO!!!

Ushobora no kudukurikira kuri Instagram ukajya ubona amafoto n’amavidewo bisekeje utasanga ahandi, KANDA HANO ugere kuri paji yacu ya Instagram, ukande Follow ubundi twiryohereze.


Chief Editor

Writer and Editor at IwacuMag.

Yisangize abandi:

Ibitekerezo byatanzwe:

Chief Editor

Chief Editor

Writer and Editor at IwacuMag.