Ibi bintu 5 ubifite uri umukobwa, nta musore wagukunda

Nta muntu ku isi twavuga ko atunganya ibintu byose neza.Gusa usanga hari ibintu runaka umuntu ashobora kugira bigatuma abandi batamukunda cyangwa batifuza kubana na we. Benshi mu basore bashobora guhitamo kuguma ari ingaragu kuruta kuba bashakana n’umukobwa ufite ibi bintu 5 bikurikira:





Agasuzuguro

Mu bintu bya mbere abagabo badakunda na gato, ni umuntu wabereka ko abasuzuguye.Bityo no mu guhitamo abo bakunda bareba wa mukobwa wubaha utagira agasuzuguro.Wa wundi wubaha abantu bose, kandi ntiyirate wongeyeho n’ibindi bigaragaza imico myiza.

Kwihindura ukoresheje ibyo kwisiga bizana ubwiza (Make up)

Bibaho ko abantu cyane cyane abakobwa bakoresha uburyo bugezweho bwo kwisiga kugira ngo bagaragare neza, gusa abagabo benshi ntibakunda wa mukobwa wihinduye cyane kuburyo atakaza umwimerere w’uko yarameze.Gukoresha make up cyane bibangamira benshi mu basore ku buryo batahitamo umukobwa uzikoresha ku bwinshi, kuburyo utamenya isura ye nyakuri.

Ubunebwe no kwikunda ugakabya

Mu gihe umukobwa ari umunebwe, atabasha gukora ikintu cyatuma aba ahuze, benshi mu basore bamugira ho amakenga mu kuba bamukunda. Abagore cyangwa abakobwa bumva ko ibintu byose babikorerwa ntibakundwa n’abagabo cyangwa abasore benshi bajijutse.

Kwita ku byifuzo byawe n’ibyo ukeneye gusa, ntiwite ku by’abandi uri umukobwa bitera abasore benshi kukwibazaho.

Gutega amaso abandi

Abagabo bazi ko bagomba kwita ku ngo zabo, ariko iyo bigeze aho umugore yumva ko adafite umugabo atabona imibereho, biba bikabije cyane. Bityo n’abasore ntibakunda wa mukobwa uhora ateze amaso ku bandi.

Kugira umwanda

Isuku ni ikintu cy’ibanze ku bantu bose.Ariko byagera ku bari n’abategarugore bikaba akarusho kuko umwari usa neza yishimirwa n’abasore benshi.Ni gake wakumva umusore wakunze umukobwa atarebye ku isuku ye.

Ibi si ukuvuga nabi abagore cyangwa abakobwa ahubwo ni ukwigisha no kugira inama abari kugira ngo babe bibeshejeho neza, bameze neza muri byose bazanabashe kwita ku ngo zabo z’ejo hazaza no ku muryango mugari muri rusange.





Niba wifuza kumenya inkuru zishyushye, udushya, n’ibindi bintu byagufasha mu buzima buzanzwe, Kanda hano ugere kuri Page yacu ya Facebook ujye ubigezwaho buri munsi. Uzajya unahasoma inkuru ndende z’urukundo, ijambo ry’Imana, n’ibindi byinshi… Ntucikwe, KANDA HANO!!!

Ushobora no kudukurikira kuri Instagram ukajya ubona amafoto n’amavidewo bisekeje utasanga ahandi, KANDA HANO ugere kuri paji yacu ya Instagram, ukande Follow ubundi twiryohereze.


Chief Editor
Writer and Editor at IwacuMag.
Yisangize abandi:

Ibitekerezo byatanzwe:

Chief Editor

Chief Editor

Writer and Editor at IwacuMag.