Ibihembo by’ukwezi kwa 10 muri Premier League byatanzwe

Ibihembo ngarukakwezi bihabwa abitwaye neza muri shampiyona y’abongereza English Premier League, byatanzwe aho ikipe ya Manchester city yabyihariye.





Rutahizamu  uca ku mpande w’iyi kipe ukomoka mu Budage, Leroy Sane niwe watsindiye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi naho umutoza wayo Pep Gualdiola atsindira igihembo cy’umutoza mwiza w’ukwezi.

Ni igihembo cya mbere cy’umukinnyi w’ukwezi Leroy Sane atwaye kuva yagera muri shampiyona y’abongereza, kikaba icya kabiri cyikurikiranya Gualdiola atwaye doreko n’icy’ukwa cyenda ariwe wari wagitwaye.

Mu kwezi kwa cumi, Manchester City yakinnye imikino 3 ya shampiyona itsindamo ibitego 13 yose hamwe. Kuri ubu iyoboye urutonde rwa shampiyona igeze ku munsi wa 11, bakaba barusha ikipe zibakurikiye amanota 8.

Leroy Sane abaye umudage wa kabiri utwaye iki gihembo nyuma ya mugenzi we Jurgen Klinsmann wakiniraga Tottenham akaza kugitwara mu kwezi kwa 8, 1994.

Yinjiye mw’ikipe ya Manchester City mu mpeshyi ya 2016 avuye muri Shalke 04 atanzweho akayabo ka miliyoni 37 z’amapawundi, ubu akaba amaze gutsinda ibitego 11 mu mikino 37 yakinnye muri Premier League.

Iki gihembo uyu musore atwaye, yari agihanganiye na Kevin De Bruyne bakinana, Nacho Monreal wa Arsenal, Glenn Murray wa Brighton, umunyezamu Nick Pope wa Burnley na rutahizamu Wilfried Zaha wa Crystal Palace.





LeroySane watwaye igihembo cy’ukwezi kwa 10

Kurikira inkuru zishyushye, udushya, urwenya, amafoto atangaje, inkuru z’urukundo, ubujyanama n’ibindi bintu byagufasha mu buzima buzanzwe kuri Page yacu ya Facebook ujye ubigezwaho buri munsi. Uzajya unahasoma inkuru ndende z’urukundo, ijambo ry’Imana, n’ibindi byinshi… Ntucikwe, KANDA HANO!!!

Ushobora no kudukurikira kuri Instagram ukajya ubona amafoto n’amavidewo bisekeje utasanga ahandi, KANDA HANO ugere kuri paji yacu ya Instagram, ukande Follow ubundi twiryohereze.


Yisangize abandi:

Ibitekerezo byatanzwe: