Ibyo kurya no kunywa ushobora kwirinda igihe ugiye gufata urugendo rw’indege bwa mbere

Uko umuntu arushaho gukora urugendo rw’indege, ni ko arushaho gusobanukirwa ikimumerera nabi igihe ageze mu kirere. Ku muntu ugiye gufata urugendo bwa mbere, biragoye kumenya icyo urya n’icyo ureka gusa hari ibiribwa n’ibinyobwa tugiye kuvuga umuntu ugiye mu ndege bwa mbere ashobora kwirinda gufata.





Mu gukusanya ibi bintu wakwirinda ugiye gufata urugendo rw’indege, twifashishije urubuga Elcrema.

1.Kwirinda kurya ibintu bitetse mu mavuta menshi cyangwa byokeshejwe amavuta

Amafiriti, burusheti (brochette), inyama zokejwe n’amavuta n’ibindi bitekeshejwe amavuta gusa, ni ibiryo bitoroshya igogora, bityo iyo ugiye gufata urugendo rw’indege biba byiza iyo uriye ibindi byoroheje bituma igogora rikora neza.

2. Kunywa inzoga

Inzoga nazo ni kimwe mu byo kwirinda mbere yo gufata urugendo rw’indege, akenshi zisangwamo ibintu bituma umubiri ukamuka (dehydrated). Uku gukamura umubiri inzoga zifitemo bishobora gutuma utamererwa neza mu rugendo rwawe.

3. Ikawa

Kunywa ikawa mbere y’urugendo rw’indege si byiza, kimwe n’inzoga, ikawa ifite ubushobozi bwo gukamura umubiri.

4.Inyama zitukura

Izi nyama nazo si nziza mbere y’urugendo rw’indege kuko nazo zitoroha mu igogora ry’umubiri. Biba byiza cyane iyo uriye izi nyama wamaze kugera aho ugiye.

5. Ibishyimbo

Bifite ubushobozi bwo gutuma umubiri wawe urekura imyuka itari myiza, biryo kurekura iyo myuka (gusura) bikaba byabangama cyane mu gihe uri mu rugendo n’abandi bantu.

6.Ibindi binyobwa byose birimo karubone

Ibinyobwa nka soda, byeri n’ibindi birimo umwuka na karubone si byiza mu rugendo rwo mu ndege kuko bituma ubangamirwa cyane mu rugendo kuko no mu kirere haba harimo umwuka mwinshi. Kuba nawe wanyweye ibintu birimo umwuka mwinshi bituma ubangamirwa ukumva umeze nk’uwatumbye inda.

Abantu bagira umubiri utandukanye, hari ikintu kigira ingaruka ku bantu runaka abandi ntizikibagireho, ni yo mpamvu ibi byose atari itegeko ko abantu bose bibabaho gusa abenshi ni ko bibagendekera. Ni byiza kurya neza mbere y’urugendo kugira ngo uze kumererwa neza urutangiye.




Ibiribwa twavuze ubiriye ugiye mu ndege byakuiraho ingaruka zitari nziza

Niba wifuza kumenya inkuru zishyushye, udushya, n’ibindi bintu byagufasha mu buzima buzanzwe, Kanda hano ugere kuri Page yacu ya Facebook ujye ubigezwaho buri munsi. Uzajya unahasoma inkuru ndende z’urukundo, ijambo ry’Imana, n’ibindi byinshi… Ntucikwe, KANDA HANO!!!

Ushobora no kudukurikira kuri Instagram ukajya ubona amafoto n’amavidewo bisekeje utasanga ahandi, KANDA HANO ugere kuri paji yacu ya Instagram, ukande Follow ubundi twiryohereze.


Chief Editor

Writer and Editor at IwacuMag.

Yisangize abandi:

Ibitekerezo byatanzwe:

Chief Editor

Chief Editor

Writer and Editor at IwacuMag.