Inkuru nziza ku bakunzi ba Manchester United

Nyuma y’imyaka myinshi ikipe ya Manchester United ihangayikishijwe n’uko umunyezamu wayo David De Gea ashobora kwerekeza mw’ikipe ya Real Madrid, ubu noneho amakuru agezweho yemeza ko Real Madrid iby’uyu munyezamu yabuvuyemo nyuma yo kumvikana na Kepa Arrizabalaga ukinira Athletic Bilbao.





De Gea yifujwe n’ikipe ya Real Madrid guhera muw’i 2015 gusa Manchester United ikomeza kugora iyi kipe iyibwira ko uyu munyezamu atagurishwa kugeza ubwo umutoza w’iyi kipe(Zinedine zidane) ahinduye intekerezo ze akavuga ko kubona uyu munyezamu bidashoboka.

Kepa Arrizabalaga, wamaze kumvikana na Real Madrid

Umunyamakuru uzwi cyane muri Esipanye kubw’inkuru z’ubucukumbuzi akora, Pipi Estrada, yavuze ko  Real Madrid yamaze kumvikana na Arrizabalaga ndetse akaba ariwe bashyize mu mishinga yabo y’ahazaza.

Uyu munyamakuru akomeza yemeza ko uyu munyezamu ari umuhanga, ndetse ikiruta ibindi akaba ari muto ndetse ari no ku giciro cyiza ugereranyije na De Gea, bimwongerera amahirwe yo kwerekeza muri iyi kipe.

Ikinyamakuru gikorera i Madrid, Marca, kivuga ko uyu munyezamu ashobora kuzagurwa miliyon 17.85 z’amapawundi nkuko contract ye muri Athletic Bilbao ibivuga.





Keylor Navas usanzwe afatira Real Madrid

Uyu munyezamu w’imyaka 23 abajijwe kuri aya makuru yanze kugira icyo ayatangazaho. Ku rundi ruhande, David De Gea uri mu bihe bye byiza muri Manchester United, afite contract izarangira muw’i 2019 gusa iyi kipe bivugwa ko iteganya kumwongeza amasezerano mbere y’uko iyi season y’imikino irangira.

Zinedine Zidane, Umutoza wa Real Madrid






David De Gea ni umwe mu bahagaze neza kw’isi muri iyi minsi

Kurikira inkuru zishyushye, udushya, urwenya, amafoto atangaje, inkuru z’urukundo, ubujyanama n’ibindi bintu byagufasha mu buzima buzanzwe kuri Page yacu ya Facebook ujye ubigezwaho buri munsi. Uzajya unahasoma inkuru ndende z’urukundo, ijambo ry’Imana, n’ibindi byinshi… Ntucikwe, KANDA HANO!!!

Ushobora no kudukurikira kuri Instagram ukajya ubona amafoto n’amavidewo bisekeje utasanga ahandi, KANDA HANO ugere kuri paji yacu ya Instagram, ukande Follow ubundi twiryohereze.


Chief Editor

Writer and Editor at IwacuMag.

Yisangize abandi:

Ibitekerezo byatanzwe:

Chief Editor

Chief Editor

Writer and Editor at IwacuMag.