Nyuma yo guhirikwa ku butegetsi, Robert Mugabe yagaragaye mu ruhame

Perezida wa Zimbabwe yagaragaye mu ruhame ku nshuro ya mbere nyuma y’aho igisirikare gifashe ubutegetsi muri iki gihugu kuwa gatatu w’iki cyumweru.





Kuri uyu wa gatanu yitabiriye umuhango wo kurangiza amashuri wabereye mu murwa mukuru wa Zimbabwe, Harare. Yari amaze iminsi afungiwe iwe mu rugo nyuma y’uko igisirikare cyigaruriye ubutegetsi muri iki gihugu.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko yaje muri uyu muhango ngarukamwaka agenda n’imbaraga nke, yifatanya n’abanyagihugu kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu cya Zimbabwe. Hari mu birori byo gusoza amashuri muri kaminuza ya Zimbabwe’s Open University, abereye umuyobozi.

Christopher Mutsvangwa, uyoboye abatavuga rumwe n’ubutegetsi avuga ko batifuza ko Mugabe asubizwa ubutegetsi uko byagenda kose.

Robert Mugabe w’imyaka 93 yari amaze imyaka 30 ayobora iki gihugu doreko yagiye ku butegetsi muw’i 1987.






Kurikira inkuru zishyushye, udushya, urwenya, amafoto atangaje, inkuru z’urukundo, ubujyanama n’ibindi bintu byagufasha mu buzima buzanzwe kuri Page yacu ya Facebook ujye ubigezwaho buri munsi. Uzajya unahasoma inkuru ndende z’urukundo, ijambo ry’Imana, n’ibindi byinshi… Ntucikwe, KANDA HANO!!!

Ushobora no kudukurikira kuri Instagram ukajya ubona amafoto n’amavidewo bisekeje utasanga ahandi, KANDA HANO ugere kuri paji yacu ya Instagram, ukande Follow ubundi twiryohereze.


Yisangize abandi:

Ibitekerezo byatanzwe: