Mukunzi Yannick na Rutanga Eric ba Rayon Sport batawe muri yombi

Nyuma y’itabwa muri yombi ry’umutoza mukuru wa Rayon Sport Karekezi Olivier, Abakinnyi ba  Rutanga Eric na Mukunzi Yannick bakinira iyo kipe nabo bafashwe na Polisi y’u Rwanda mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2017.





Ubusanzwe Rutanga Eric na Yannick Mukunzi babanaga mu rugo rumwe Kicukiro mu murenge wa Niboye, Polisi y’u Rwanda ikaba yabafashe mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo 2017.

Amakuru agera kuri Iwacu Magazine avuga ko ngo Yannick yafashwe akiva mu mukino bari bahuyemo na Mukuru VS, hanyuma bigeze mu masaha y’ijoro basanga Rutanga iwe maze bamwambika amapingu ageze mu modoka ya Pick Up atungurwa no gusangano Yannick.

Ibyaha bashinjwa ntibiramenyekana gusa hakekwa ko bifitanye isano n’ibiregwa umutoza wabo Karekezi nubwo ntacyo Polisi yari yabivugaho.

Karekezi Olivier yari yatawe muri yombi tariki 15 Ugushyingo 2017, akurikiranyweho ibyaha bivugwa ko yakoze yifashishije itumanaho n’ikoranabuhanga nkuko biheruka gusobanurwa n’umuvugizi wa Polisi, Theos Badege. Karekezi ntiyabashije gushyingura Katauti Hamad wari umutoza umwungirije muri Rayon Sports wapfuye urupfu rutunguranye mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira iryo ku wa gatatu tariki 15 Ugushyingo 2017.

Yannick Mukunzi na Rutanga Eric batawe muri yombi nyuma yuko ikipe yabo ya Rayon Sports inganyije na Mukura VS ejo ku cyumweru tariki ya 19 ugushyingo. Ni umukino amakipe yombi yanganyije 0-0.






Kurikira inkuru zishyushye, udushya, urwenya, amafoto atangaje, inkuru z’urukundo, ubujyanama n’ibindi bintu byagufasha mu buzima buzanzwe kuri Page yacu ya Facebook ujye ubigezwaho buri munsi. Uzajya unahasoma inkuru ndende z’urukundo, ijambo ry’Imana, n’ibindi byinshi… Ntucikwe, KANDA HANO!!!

Ushobora no kudukurikira kuri Instagram ukajya ubona amafoto n’amavidewo bisekeje utasanga ahandi, KANDA HANO ugere kuri paji yacu ya Instagram, ukande Follow ubundi twiryohereze.


Chief Editor

Writer and Editor at IwacuMag.

Yisangize abandi:

Ibitekerezo byatanzwe:

Chief Editor

Chief Editor

Writer and Editor at IwacuMag.