Robert Mugabe yateye utwasi abamusabye kwegura bitarenze kuri uyu wa mbere

Nyuma y’uko ihyaka Zanu-PF riyoboye Zimbabwe kuva mu 1980 ubwo yabonaga ubwigenge, ryirukanye Perezida Robert Mugabe ku buyobozi bwaryo rikanamusaba ko agomba kwegura ku buyobozi bw’igihugu bitarenze kuri uyu wa Mbere, yateya utwatsi icyifuzo cyabo avuga ko azakomeza kuyibira zimbabwe kugeza igihe hazabera kongere y’iri shyaka iteganyijwe mu kwezi gutaha.





Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje, Robert Mugabe yavugiye ijambo kuri televiziyo y’igihugu yemeza kokugeza ighie iyo kongere izabera ariwe uzayobora Zimbabwe ndetse ntan’ukwiye kumusaba kwegura.

Umwuka mubi hagati ya Perezida Mugabe n’abatavuga rumwe nawe watangiye kuzamuka ubwo yirukanaga Emmerson Mnangagwa  ku mwanya wa Visi Perezida wa Zimbabwe, umwanzuro ubwo yawufataga byahise bitangira kunugwanugwa ko ashaka kumusimbuza umugore we Dr Amai Grace Mugabe.

Umwanzuro wo kweguza Mugabe ukimara gufatwa, habayeho umudiho udasanzwe ku cyicaro cya Zanu-PF, bitewe n’iherezo rigiye gushyirwa ku butegetsi bwa Mugabe, babyina indirimbo “Kutonga kwaro” (icyemezo cyabo) y’umuhanzi ukomeye wo muri Zimbabwe, Jah Prayzeh, nyamara mu masaha make yakurikiyeho uyu musaza w’imyaka 93 yabiteye utwatsi.

Grace Mugabe n’abantu be ba hafi, bashinjwa ko bishingikirije ugusaza kwa Perezida Mugabe, maze bakadobya imiyoborere y’ishyaka n’iy’igihugu, bakirukana bamwe mu barwanashyaka bakomeye, bakigwizaho imitungo maze igihugu kikarushaho kujya ahabi.

Ibyo byatumye mu cyumweru gishize igisirikare gifata umwanzuro wo gutangira guhiga abo cyise “abanyabyaha” bari gukorera inyuma ya Mugabe, abaminisitiri n’abandi bayobozi bakomeye batabwa muri yombi, kugeza ubwo Mugabe yaciwe imbaraga bigaragara, kugeza ubwo ishyaka rye rimusabye kwegura.






Kurikira inkuru zishyushye, udushya, urwenya, amafoto atangaje, inkuru z’urukundo, ubujyanama n’ibindi bintu byagufasha mu buzima buzanzwe kuri Page yacu ya Facebook ujye ubigezwaho buri munsi. Uzajya unahasoma inkuru ndende z’urukundo, ijambo ry’Imana, n’ibindi byinshi… Ntucikwe, KANDA HANO!!!

Ushobora no kudukurikira kuri Instagram ukajya ubona amafoto n’amavidewo bisekeje utasanga ahandi, KANDA HANO ugere kuri paji yacu ya Instagram, ukande Follow ubundi twiryohereze.


Chief Editor

Writer and Editor at IwacuMag.

Yisangize abandi:

Ibitekerezo byatanzwe:

Chief Editor

Chief Editor

Writer and Editor at IwacuMag.