Hakozwe porogaramu idasanzwe ifasha abantu kubona ibyangombwa byazimiye yitezweho kuzafasha benshi

Itsinda ry’abahanga mubya mudasobwa bo mu Rwanda ryitwa IT Devs, ryakoze porogaramu ifasha abantu gutarura ibyangombwa byazimiye no kumenyekanisha gahunda za leta, yitezweho kuzafasha byinshi.



Umuyobozi w’iri tsinda yabwiye IWACUMAG ko iyi porogaramu ije gukemura ibibazo by’abirirwaga basiragira batanga amatangazo yo kurangisha ndetse n’abajyaga babeshywa n’abamamyi.

Yagize ati:”Iyi porogaramu ifasha abantu kubona ibyangombwa byabo byatakaye birimo amarangamuntu, passport, impushya z’ibinyabiziga, amakarita y’ubwisungane mu kwivuza n’ibindi byangombwa nkenerwa. “

Iyi porogaramu igufasha kubona ibyangombwa wataye

Yakomeje asobanura uko iyi porogaramu ikora ati:” Iyo umuntu ataye ikintu cyangwa agitoraguye, ajyaho akuzuza imyirondoro ye n’iyicyo cyangombwa, iyo abishyizemo duhita tubibona, tugahita tumuhamagara tukamumenyesha aho cyatoraguwe, iyo kitaratoragurwa tumubwira ko aho kizabonekera tuzamuhamagara. Kandi iyo utoraguye icyangombwa nabwo wifashisha iyo porogaramu ukuzuza imyirondoro nabwo tukaguhamagara tukakumenyesha nyiracyo akaza ukakimuha cg akadutuma. Twatekereje gukora porogaramu nk’iyi mu rwego rwo gufasha abantu kudasiragira bashakisha ibyangombwa byajyaga bibatesha umwanya, amafaranga ndetse bigatuma badatuza.”

Hubert avuga ko igitekerezo yagikuye ku bigo byinshi yagiye ageraho agasanga ibyangombwa bimanitse mu madirishya, cyangwa umuntu akamara amezi arenga atanu ashakisha icyangombwa gisimbura icyatakaye nkuko byamubayeho nyamara hari uburyo bworoshye bwo kukibona mu gihe gito atanatakaje amafaranga menshi ashakisha.

Mu minsi ine iyi porogaramu imaze itangiye gukora, imaze kwakira ibyangobwa bigera kuri 60 bikaba bitegereje kubona ba nyirabyo mu gihe cya vuba.

Trumpet imaze gufasha abarenga 100 kubona ibyangombwa byabo nyamara imaze iminsi 3 gusa ikora

Usibye gufasha abantu kubona ibyangombwa, iyo porogaramu ifasha mu kumenyekanisha gahunda zitandukanye za Leta mu rwego rwo kwirinda abamamyi biyitirira ibigo bitandukanye bagatuburira rubanda babatwara utwabo, nk’abiyitirira umuvunyi mukuru, Polisi cyangwa ibindi bigo.

Umuntu ukoresha iyi porogaramu azajya agezwaho ubutumwa muri telefone ye cyangwa mudasobwa bumumenyesha itangazo runaka, ribashe kugera ku bantu benshi kandi mu gihe gito, bityo abiyitirira ibi bigo babure icyuho.

Impamvu nyamukuru yatumye ibi bikorwa byose bihurizwa muri porogaramu imwe ni ukugira ngo umuntu utabashije kumva radiyo, utarebye televiziyo, utasuye imbuga nkoranyambaga cyangwa iza internet z’ibi bigo abashe kuba yabona aya makuru cyangwa ibindi bikorwa icyo kigo giteganya gukora mu buryo bworoshye.

Kuri ubu Trumpet ikora mu ndimi eshatu; ikinyarwanda, igifaransa n’icyongereza. Iri gutangira ikorana n’ibigo bya Leta na za minisiteri gusa, ariko Hubert yavuze ko n’ibigo byigenga byumva iyi gahunda yabifasha bihawe ikaze.

 

 

Iyi porogaramu inyuzwamoamakuru ya minisiteri zitandukanye



Amwe mu matangazo y’ibigo bya Leta na za minisiteri anyuzwa muri iyi porogaramu

Gukoresha iyi porogaramu ni ubuntu, usura urubuga www.trumpet.rw kuri telefone cyanga mudasobwa yawe, ushobora no gushakisha porogaramu ikora muri telefone za android iboneka kuri Google PlayStore, Hubert akaba yatubwiye ko ari gukora indi porogaramu izakoreshwa n’abakoresha telefone za iPhone ndetse atubwira ko mu minsi mike iraba yatangiye gukora.






Kurikira inkuru zishyushye, udushya, urwenya, amafoto atangaje, inkuru z’urukundo, ubujyanama n’ibindi bintu byagufasha mu buzima buzanzwe kuri Page yacu ya Facebook ujye ubigezwaho buri munsi. Uzajya unahasoma inkuru ndende z’urukundo, ijambo ry’Imana, n’ibindi byinshi… Ntucikwe, KANDA HANO!!!

Ushobora no kudukurikira kuri Instagram ukajya ubona amafoto n’amavidewo bisekeje utasanga ahandi, KANDA HANO ugere kuri paji yacu ya Instagram, ukande Follow ubundi twiryohereze.


Yisangize abandi:

Ibitekerezo byatanzwe: