Umukobwa wa Obama yafotowe asomana n’umusore bikekwa ko bakundana(Amafoto)

Malia Obama, umukobwa w’uwahoze ari Perezida wa Amerika, Barrack Obama yafotowe asomana n’umusore w’umwongereza bikekwa ko ariwe mukunzi mushya uyu mukobwa yibitseho.Uyu musore witwa Farquharson nawe ufite imyaka 19 kimwe n’uyu mukobwa, bagaragaye basomana ubwo biteguraga kureba umukino wari buhuze kaminuza bigamo ya Havard na Yale University.

Malia Obama yarfotowe asomana


Muri videwo yafashwe n’uwabarebaga, Malia yanyuzaga ibiganza bye mw’isura y’uyu musore asa n’uwishimiye iki gikorwa.

Daily Mail dukesha iyi nkuru ivuga ko yahawe amakuru y’uko uyu musore asanzwe ari ikirangirire muri iyi kaminuza ndetse akaba afite n’igikundiro.

Uyu musore nta byinshi azwiho usibye kuba hagati y’umwaka wa 2015-2016 yatowe nk’uhagarariye bagenzi be mw’ishuri yigagamo mu bwongereza.

Rory Farquharson, umusore ukekwaho kwigarurira umutima wa Malia Obama
Malia Ann Obama, umukobwa wa Barrack Obama


Kurikira inkuru zishyushye, udushya, urwenya, amafoto atangaje, inkuru z’urukundo, ubujyanama n’ibindi bintu byagufasha mu buzima buzanzwe kuri Page yacu ya Facebook ujye ubigezwaho buri munsi. Uzajya unahasoma inkuru ndende z’urukundo, ijambo ry’Imana, n’ibindi byinshi… Ntucikwe, KANDA HANO!!!

Ushobora no kudukurikira kuri Instagram ukajya ubona amafoto n’amavidewo bisekeje utasanga ahandi, KANDA HANO ugere kuri paji yacu ya Instagram, ukande Follow ubundi twiryohereze.


Chief Editor
Writer and Editor at IwacuMag.
Yisangize abandi:

Ibitekerezo byatanzwe:

Chief Editor

Chief Editor

Writer and Editor at IwacuMag.

You May Also Like