Ibibazo 5 umukobwa w’isugi aba yibaza mbere yo kurongorwa

Umukobwa arifata agakomera ku busugi bwe ariko aka wamugani ngo iminsi iba myinshi igahimwa numwe, ku munsi aba yarushinze uko byagenda kose aba agomba gukora bwa mbere imibonano mpuzabitsina n’uwo baba basezeranye kubana akaramata.



Dore ibibazo umukobwa w’isugi aba yibaza

Ese Nzababara?

Si igitangaza kuba yatekereza ko azakomereka cyangwa akababara, ariko si ko bose bababara cyane cyangwa ngo bave amaraso nkuko benshi  bibeshya, ariko izi mpungenge isugi rirazigira.

Benshi baba barumvise iby’uko iyo ukoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere agahu kaba gatwikiriye inda ibyara kazwi nka hymen kangirika bitewe n’uko igitsina cy’umugabo ariho cyinjirira maze akaba yakomereka.

N’undi wese ugiye gukora ikintu bwa mbere aba afite ubwoba n’impungenge, mugabo niba uzi ko ugiye kurongora isugi, gerageza ubanze umutegure igihe, ubanze umutinyure gahoro gahoro ubone kwinjira imbere nabwo ukoreshe ubwitonzi cyane.

Ese namenya ko ndi isugi bizagenda gute?

Ubu hari imvugo yateye mu bakobwa yo kwanga kwemera ko ari amasugi, “mba isugi se iwacu turaroga”, ibi bivugwa kubera ko hari abasore badakunda kuba baryamana n’umukobwa w’isugi ko bagorana ndetse batabasha kubashimisha nk’ababizobereye. 

Usanga rero abakobwa baba bafite impungenge z’uko umugabo yazabifata nabi asanze akibufite, kimwe nuko aba anatekereza ko ari cyo umugabo we azahita amwubahira mbere ya byose ko yarezwe, atasambanye mu buto bwe.

Mu muco wa Kinyarwanda, gushyingirwa uri isugi ni byiza kandi ni ishema kuri wowe n’ababyeyi bawe bakureze, kandi n’umugabo arabikubahira kabone niyo atahita abikubwira.





Ese nzamushimisha?

Nibwo bwa mbere aba agiye gukora imibonano mpuzabitsina, hari byinshi aba yarumvishe, urumva ni ishuli rishya aba yinjiyemo, akibaza uburyo azashimishamo umugabo bikamuyobera, ese nzagarama arongore, ese nzakora uku cyangwa kuriya? Mbere ibibazo biba ari byinshi.

Ese njye nzishima?

Aba anatekereza niba nawe azaryoherwa, ubundi niyo uriye ikintu bwa mbere kikakubihira kugirango nyuma kizakuryohere biba bigoye, ni nayo mpamvu nk’umukobwa w’isugi iyo afashwe ku ngufu ahita ahurwa imibonano burundu, kuko arakomereka cyane umutima ugahurwa.

Niyo ashatse umugabo biba bisaba kumutwara gahoro, ku buryo hari icyo yumva kimunyura, akaryama agasinziza avuga ati mukanya ndongera ndyoherwe. Ariko wowe mugabo numurongora bwa mbere ntumunezeze uzaba umuhemukiye.

Nsanze umugabo wanjye ari nka njye?

Uwo mukobwa aba anatekereza ko wenda n’umugabo we yaba ari imanzi, abyibazaho ko bose basanga ari kimwe ntihagire uhugura undi.

Umuhungu w’Imanzi ntabwo ashobora kumenya ko umukobwa ari isugi, yabibwirwa niki? Ashobora no kuva nayo maraso ariko atari isugi, ashobora kubabara atari yo, byose birashoboka.

Ibyo umukobwa aba yibaza ni byinshi cyane, haba ku ruhande rwe, urw’umugabo we, umuryango wabo mushya, ndetse anatekereza ko nyuma yo gutakaza ubusugi agiye no kuba umubyeyi, akabyara agaheka.




Kurikira inkuru zishyushye, udushya, urwenya, amafoto atangaje, inkuru z’urukundo, ubujyanama n’ibindi bintu byagufasha mu buzima buzanzwe kuri Page yacu ya Facebook ujye ubigezwaho buri munsi. Uzajya unahasoma inkuru ndende z’urukundo, ijambo ry’Imana, n’ibindi byinshi… Ntucikwe, KANDA HANO!!!

Ushobora no kudukurikira kuri Instagram ukajya ubona amafoto n’amavidewo bisekeje utasanga ahandi, KANDA HANO ugere kuri paji yacu ya Instagram, ukande Follow ubundi twiryohereze.


Chief Editor

Writer and Editor at IwacuMag.

Yisangize abandi:

Ibitekerezo byatanzwe:

Chief Editor

Chief Editor

Writer and Editor at IwacuMag.