Libya: Ibisasu byahitanye abantu 27

Kuri uyu wa Gatatu ibisasu biremereye byahitanye abantu 27 abandi bari hagati ya 20 na 30 barakomereka. Byaturitse mu bihe bikurikiranye mu mujyi wa Benghzi mu burasirazuba bwa Libya.

Abenshi bahitanywe na kimwe muri biriya bisasu biganjemo abasilamu bari bavuye gusari mu musigiti wa Al Sleimani, abandi bishwe n’ikindi gisasu cyaturikiye hafi y’umuhanda.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP bivuga ko biriya bisasu byahitanye abasirikare n’abasivili, abakomeretse bakaba bajyanywe mu bitaro bya Al Jala.

Kugeza ubu nta mutwe urigamba ibi bikorwa ariko bimaze kuba akamenyero ko ibitero nk’ibi nta  mutwe ubyigamba muri Libya.

Amahoro asesuye ntaragaruka muri Libya kuva bahirika ku butegetsi bakanica Col Mouammar Khadaffi mu myivumbagatanyo imurwanya yavuye aha Benghazi igakwira igihugu.

Chief Editor
Writer and Editor at IwacuMag.
Yisangize abandi:

Ibitekerezo byatanzwe:

Chief Editor

Chief Editor

Writer and Editor at IwacuMag.

You May Also Like