Zimwe muri gereza abagororwa bakora ‘Umugoroba w’ababyeyi’

Abagororwa n’abacungagereza bo muri gereza zimwe  zo mu Rwanda batangiye gahunda y’umugoroba w’ababyeyi bahuriramo bagakemura amakimbirane ari hagati yabo, bakanasobanurirwa indangagaciro nyarwanda.

Umuyobozi w’ishami  rishinzwe uburinganire n’ubwuzuzanye mu rwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), SIP Gakwaya Uwera Pelly avuga ko iyi gahunda bayinjije mu magereza kugira ngo abagororwa bakomeza kugendana na gahunda z’igihugu cyabo.

Abagororwa bahurira mu mugoroba w’ababyeyi wabo, n’abakozi b’urwego rubashinze (RCS) bagahurira mu wabo.

SIP Gakwaya avuga ko muri iyi gahunda, abagororwa bahura bagahabwa ibiganiro nk’ibigenerwa Abanyarwanda bari mu buzima busanzwe igihe bari mu mugoroba w’ababyeyi.

Ati “Kuko ababyeyi bafunzwe ejo n’ejobundi barafungurwa bagasubira mu muryango nyarwanda, tuba twanga ko bazafungurwa bagasanga abandi barabasize muri gahunda zitandukanye.”

Avuga ko ubuzima bwo muri gereza budatandukanye cyane n’ubwo hanze kuko na ho haba utugari n’imidugudu.

Ati “Buri mudugugu tuwusaba kugira umugoroba w’ababyeyi.”

Ngo nk’uko mu muryango nyarwanda hatabura amakimbirane, no muri gereza ntajya aburamo, akavuga ko iyi gahunda ibafasha gukemura bimwe mu bibazo biba biri hagati y’abo bashinzwe gucunga.

Ati “Kuva umugoroba w’ababyeyi watangira natwe nk’abakozi byaratworohereje kuko usanga ibibazo by’imibanire yabo (abagororwa) babyikemurira.”

Uyu munsi kandi hatangijwe ihuriro ry’abacungagereza b’abari n’abategarugori rishinzwe guteza imbere uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Ministiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yibukije abagize iri huriro ko muri iyi minsi umuryango nyarwanda wugarijwe n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ati “No mu magezeza burya umuntu aba afunze ariko igihano kizagera igihe kirangire, aba agomba kumva n’ibibera mu gihugu n’abagororwa bagomba gusobanurirwa iryo hame kuko iyo asohotse yarumvise izo nyigisho biramufasha kubasha kwisanga mu muryango nyarwanda.”

Avuga ko nta handi hatangirwa izi nyigisho atari mu mugoroba w’ababyeyi . Ati “Tukabereka ko kera byari kirazira ku munyarwandakazi kwijandika mu byaha, tumwereka nk’umubyeyi ese ni mateka ki ugiye kuzasigira umwana wawe? bikaba umwanya mwiza wo kubigisha ibidakwiriye ku mubyeyi w’umunyarwandakazi.”

Yasabye kandi aba bacungagereza kujya baganira n’abagororwa bakamenya igituma mu muryango nyarwanda hakomeza gukorwa ibyaha ku buryo byafasha inzego zibishinzwe kubishakira umuti.

Komiseri Mukuru w’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, Brig Gen George Rwigamba avuga ko bari basanzwe  bakora ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa, bakanatanga inyigisho zo kubaka umuryango nyarwanda

Ati “Akarusho ni uko uyu munsi twabahuje kugira ngo buri wese arusheho kubisobanukirwa ndetse amenye n’icyo agomba gukora.”

Iri huriro ryatangijwe uyu munsi rigamije guhindura imyumvire y’abacungagereza kugira ngo yaba umugore cyangwa umugabo bose bagomba kugira uruhare mu iterambere ry’akazi kabo.

Chief Editor
Writer and Editor at IwacuMag.
Yisangize abandi:

Ibitekerezo byatanzwe:

Chief Editor

Chief Editor

Writer and Editor at IwacuMag.

You May Also Like